BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bitatu byo muri Yamen

Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bitatu byo muri Yamen

sam
Last updated: July 7, 2025 9:30 am
sam
Share
SHARE

Isiraheli yatangaje ko yagabye ibitero ku byambu biri mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba z’Abahouthi muri Yemeni, harimo icyambu cya Hudaydah, Ras Isa, na Saif ndetse n’uruganda rutanga amashanyarazi rwa Ras Kanatib, rwagaburiraga imijyi nka Ibb na Taizz.

Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, yavuze ko ibyo bitero biri mu bikorwa byiswe ‘Operation Black Flag’.

Isiraheli ivuga ko ibyambu byagabweho ibitero byakoreshwaga mu gukwirakwiza intwaro ziva muri Iran hagamijwe kugirira nabi Isiraheli n’abafatanyabikorwa bayo.

BBC yatangaje ko Israel Katz, yaburiye Abahouthi avuga ko bazakomeza kwishyura igiciro cy’ibikorwa byabo.

Yavuze ko bahuje umugambi na Iran kandi ko uzashaka kugirira nabi Isiraheli wese bitazamugwa amahoro.

Yagize ati: “Icyo Yemen izageraho ni cyo Tehran izageraho. Umuntu wese ushaka kugirira nabi Isiraheli azagirirwa nabi, kandi uwo ari we wese uzamura ukuboko kuri Isiraheli azacibwa ukuboko.”

Israel Katz yemeje ko kimwe mu byibasiwe harimo ubwato bw’ubucuruzi bwitwa Galaxy Leader, bwari bwarashimuswe n’izo nyeshyamba mu mwaka wa 2023.

Nyuma y’ibyo bitero bivugwa ko na Yamen yahise yihorera irasa kuri Isiraheli ibisasu bibiri biremereye.

Mu bice byagabwemo ibitero muri Isiraheli humvikanye impuruza ndetse igisirikare cyaho cyavuze ko bikiri gusuzumanwa ubwitonzi.

Ibinyamakuru by’Abahouthi byatangaje ko Isiraheli yagabye ibitero ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku bahasize ubuzima cyangwa ingano y’ibyangijwe.

Iki gitero gishya kuri Hudaydah n’ibindi bice gikurikiye ibindi bitero byakozwe n’amato ya gisirikare ya Isiraheli muri Gicurasi no muri Kamena.

Icyambu cya Hudaydah, ari na cyo kinini gikoreshwa mu kwinjiza ibiribwa n’inkunga z’ubutabazi bigenerwa abarenga miliyoni muri Yemen, kimaze kuba intego y’ibitero byinshi bya Isiraheli.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi…

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere…

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati…

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Rwanda rwanenze ibitangazamakuru bikomeje gusigirizano kwamamaza umutwe wa FDLR

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Umuryango wa Tshisekedi urashinjwa gusahura amabuye y’agaciro

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwanenze rapolo za Loni yongeye zirushinja kwiba amabuye ya RDC

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?