BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ishyaka rya Green Party ryatoye abarihagarariye i Nyaruguru

Ishyaka rya Green Party ryatoye abarihagarariye i Nyaruguru

admin
Last updated: December 19, 2022 6:46 am
admin
Share
SHARE
Abarwanashya b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryatoye abariyoboye kugeza no ku rubyiruko.

Abarwanashyaka ba DGPR basabwe gutinyuka

Hari hasanzwe abayobozi ku rwego rw’Igihugu, intara, kuri iyi nshuro urwego rw’akarere narwo rwatekerejweho mu karere ka Nyaruguru kimwe n’utundi turere hatowe abayoboye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda).

Abahagarariye abandi batowe ni abayoboye Ishyaka ku rwego rw’akarere, hatorwa abahagarariye abagore n’urubyiruko.

Gustave Habimana watorewe Kuyobora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ku rwego rw’akarere yavuze ko ubu icyo agiye gushyira imbere ari ugutanga ibitekerezo.

Yagize ati“Umutwe umwe ntiwigira inama ubu dushyize imbere gukomeza gutanga ibitekerezo byo kubaka u Rwanda kuko ubu tunamaze kubona umurongo ufatika kandi tunamaze kwaguka.”

Aline Tuyisenge watowe nk’umwungiriza yavuze ko gushishikariza abagore gutinyuka aribyo agiye gushyira imbere.

Ati“Ngomba gushishikariza igitsina gore gutinyuka bakaba bagira ibyo bakora babonaga basaza babo bakora nabo bakumva ko babishobora kandi bakabikora neza.”

Jacqueline Masozera umubitsi mukuru mw’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) yibutsa abatowe gukora politiki nziza.

Ati“Abarwanashya bacu turabasaba kudatinya n’ubwo ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutugetsi ariko si ishyaka rirwanya leta ahubwo twese dutahiriza umugozi umwe batinyuke bakore politiki nzima izira amacakubiri kandi baharanire kubaka igihugu bakoresheje amahirwe igihugu kibaha.”

Abatowe bahagaririye abandi mu karere ka Nyaruguru bose hamwe ni 33, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rivuga ko rifite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose bashyiraho izi komite zihagarariye abandi.

Habayeho igikorwa cyo gutora abahagarariye abandi
Umubitsi mukuru mw’ishyaka rya DGPR yasabye abarwanashyaka gukora politiki nziza

THEOGENE NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyaruguru

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?