BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Inzoga yahitanye abantu 12 muri Uganda

Inzoga yahitanye abantu 12 muri Uganda

admin
Last updated: August 22, 2022 2:20 pm
admin
Share
SHARE

Abantu 12 muri Uganda, bishwe n’inzoga yo mu bwoko bwa Gin bivugwa ko yatawemo amarozi hagati yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru dusoje.

Iyi nzoga niyo yahitanye abantu 12 abandi barembeye mu bitaro

Polisi yo muri Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw’abantu 12 bahitanywe n’inzoga izwi ku izina rya “City 5 Pineapple Flavoured Gin”.

Yavuze ko abandi benshi bo mu Karere ka Madi-Okollo barimo umucuruzi umwe wagurishaga barembeye mu bitaro nyuma yo kuyinywa.

Usibye kuba hakekwa kuba harashyizwe uburozi muri iyo nzoga, ibiyigize ubwayo ntibisobanutse kuko ibyanditse ku macupa bitizewe.

Polisi yatangaje ko hakusanyijwe ibipimo by’iyi nzoga kugira ngo bijye gusuzumwa muri Laboratwari zishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Uganda.

Abantu 4 bamaze gutabwa muri yombi mu gihe uruganda rukora iyi nzoga rwahise rufungwa mu gihe iperereza rikomeje.

Mu mwaka wa 2010 muri Uganda abantu bagera kuri 80 bahitanywe n’inzoga nk’iyi aho ubuyobozi bwatangaje ko yasanzwemo ikinyabutabire cya Methanol.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

2 Min Read
Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?