BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Inzego z’umutekano zarashe abantu babiri bataramenyekana (AMAFOTO)

Inzego z’umutekano zarashe abantu babiri bataramenyekana (AMAFOTO)

admin
Last updated: August 31, 2022 4:46 pm
admin
Share
SHARE

Ruhango: Abantu babiri bataramenyekana barashwe n’abashinzwe umutekano mu Karere ka Ruhango, abatuye aho barasiwe bakeka ko ari ibisambo byatemaga abaturage bikanabambura ibyabo.

Muri ako gahuru niho abaturage bavuga ko ababambura bahisha imihoro

Mu rukerera ryo kuri uyu wa 31 z’ukwezi kwa Munani 2022 nibwo bariya bantu barashwe.

Ahagana saa kenda n’iminota 10 (03h10 a.m) nibwo abatuye mu Mudugudi wa Rusororo, akagari ka Kirengeli, mu Murenge wa Byimana bumvise urusaku rw’amasasu, basohoka kureba ibibaye basanga ari abantu babiri barasiwe hafi y’umuhanda mugari wa Kaburimbo.

Bamwe muri aba baturage babwiye UMUSEKE ko mu barashwe nta n’umwe babashije kumenya gusa bagakeka ko ari bamwe mu bisambo bimaze igihe byarabazengereje.

Umunyamakuru w’UMUSEKE yageze aho byabereye mu gitondo, yasanze aho abo bantu barasiwe hari amaraso, abaturage batari bake bahuruye.

Abo baturage bavuze ko nta muntu ugisohoka bwije, kuko no gutuma umwana ku iduka bibatera ubwoba bakavuga ko umubare w’abamaze kwamburirwa aho hantu ndetse n’abahatemwe ari benshi.

Umwe yagize ati: “Aho barasiwe ni naho ibisambo biheruka gutemera Umupolisikazi binamwambura telefoni  ngendanwa n’isakoshi.”

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye Umupolisikazi bikabije

Bamwe abo barashwe bashakaga gutoroka, kuko ngo bahageze bavanywe muri kasho iri kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB mu Byimana baje kwereka inzego z’umutekano aho bahishaga imihoro n’izindi ntwaro gakondo babaga bafite igihe “bamburaga abantu bahacaga.”

Abaturage babwiye UMUSEKE ko benshi mu bo batema bakanambura, babikora mu masaha y’umugoroba mbere ya saa mbiri z’ijoro.

Bifuje ko abamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi babiryozwa, bagahanwa by’intangarugero kugira ngo bibere abandi isomo.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rwa Leta ruremeza ayo makuru.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera Jean Bosco kuri iki kibazo yabwiye UMUSEKE  ko nta raporo arahabwa y’iraswa ry’abo bantu.

Ati: “Ndi mu Ntara y’Iburasirazuba ndaza kubaza ndababwira.”

Ahatwikirije ibyatsi niho twasanze amaraso

Twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ari mu nama ko nihumuza aza kutuvugisha, bigeze mu masaha y’umugoroba nta gisubizo atanze.

UMUSEKE wamenye amakuru ko imirambo y’abo bagabo bombi barashwe iri mu buruhukiro bw’Ibitaro i Kabgayi, abaganga bayakiriye bavuga ko nta myirondoro yabo babashije kumenya kuko nta byagombwa bari bafite.

Bamwe mu bakora muri ibi Bitaro bavuze ko bategereje  inzego zishinzwe Umutekano zazanye iyo mirambo ko zishakisha imyirondoro yabo yuzuye.

Hafi y’umuhanda mugari wa Kaburimbo niho abo bantu barasiwe
Hafi y’uwo muhanda niho baheruka gutemera Umupolisikazi baranamwambura
Bamwe mu baturage wabonaga ibyabaye byateye urujijo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
21 Comments
  • Q says:
    August 31, 2022 at 8:20 pm

    Birumvikana rwose,ntabwo umuntu ushinzwe umutekano yatemerwa ahantu ngo birangirire Aho,hari message yagombaga dutangirwa Aho hantu Kandi ndizera ko yumvikanye neza,harashira iminsi murako gace hari agahenge,kubuza abaturage umudendezo hari abataziko ari icyaha gikomeye mu Rwanda.

    Reply
  • Anonymous says:
    August 31, 2022 at 10:09 pm

    Ahubwo. Batinze kurasa izo mbeciles …aho gukora zizaza zitega abavuye gushakisha ku kazi ngo zibambura…na handi hose hari bene Ubwo bujura bafanyiye pumbafu

  • Citizen says:
    August 31, 2022 at 10:35 pm

    Police yagize neza rwose bakomeze no mutundi duce twa kigali ubujuru buciye icyuho burakabije muri iyi minsi cyane cyane mu murenge wa kigali akagali ka kigali umudugudu wa murama amazu barayamaze bayatobora nta mutekano wa nijoro

    Reply
    • BYINZUKI Jean Baptiste says:
      September 2, 2022 at 7:04 am

      Kuri system tu…..

      Nibaturasire n’abajura muri Kigali kuko bisigaye bikabije.

  • Gasongo says:
    September 1, 2022 at 5:37 am

    Awa

    Reply
  • Gasongo says:
    September 1, 2022 at 5:37 am

    Awa

    Reply
  • mahoro jack says:
    September 1, 2022 at 10:51 am

    Iyo umuntu yiyemeje kubaho adakora ngo azatungwa n’imitsi y’abandi aba agomba no kwirengera icyavamo cyose. Polisi yacu rwose nidufashe cyane cyane muri Kigali niho higanje izi mburamukoro. Kuko iyo hajemo ibyo gutema abantu abandi bagaterwa ibyuma hagomba ingamba zikaze. Courage Polisi yacu.

  • Ibyisi Nzabandora says:
    September 1, 2022 at 1:52 pm

    Police yakoze. Izo ngegera ndumva ari ntawaziririra. Abantu bamwe banze akazi ngo bazatungwa n’imitsi y’abandi. Ntikwiye birangira aribo bagiye muri izi ngeso bagahoza ku nkeke abakoze bananiwe bakagombye kuryama bakaruhuka bugacya basubira ku murimo ugasanga baraye bicaye barinze ibyabo! Ubujurura bukwiye gucika mu Rwanda kandi nta kindi kizabuca uretse kujya rwose babarasa!

    Reply
    • Jjiyu ado says:
      September 3, 2022 at 6:35 am

      Iyo biba ari mu bihugu byabarabu cg China, bariya bajyra baba baciwe umutwe ku manywa yihangu

  • Fey Baby says:
    September 1, 2022 at 6:51 pm

    Nta kidasanzwe kandi nta n’ishyano ryaguye,ikizima ni uko Polisi yakoze akazi ishinzwe. Ikibazo ni kimwe. Ni gute saa cyenda zo mu rukerera abantu bajya kwereka Polisi aho bahisha imihoro?! Aya makuru ni ayo kwibazwaho kandi ntiyari ngombwa

  • lg says:
    September 2, 2022 at 6:50 am

    Abatema abantu abica abandi icyo nicyo gihano bakwiye guhabwa cyonyine atali ukuvuga. ngo umuntu yishe umubyeyi yishe umugore yanize umukobwa umwana nundi wese yarangiza akidegembya ibaze ngo umuntu yatemye cyateye umuntu inyuma arapfa ngo itegeko rivuga imyaka 15 yigifungo uwakoze ikindi wasambanyije umuntu ukuze wenda babyumvikanye 25 amategeko amwe arengera abagizi ba nabi kurusha ahabwa abahohotewe

  • J. claude says:
    September 4, 2022 at 8:28 pm

    Ibyo nisawa cyane gusa bakoresheje abapolisi bambaye sivile napistolet bakorakazi neza kumabandi so courage

    Reply
  • Pingback: Kigali: Inzego z’umutekano zarashe abagabo babiri – Umuseke

Leave a Reply to BYINZUKI Jean Baptiste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?