BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ingabo za Uganda zongerewe igihe cyo kuguma muri Congo

Ingabo za Uganda zongerewe igihe cyo kuguma muri Congo

admin
Last updated: August 27, 2022 7:50 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo za Uganda n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo zafashe umwanzuro wo kongerera igihe ubufatanye mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri.

Operation Shujaa yongerewe andi mezi abiri

Kuri uyu wa 26 Kanama 2022 ibihugu byombi byanzuye ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byiswe “Operation Shujaa” byongerwaho amezi abiri.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Uganda yohereje abasirikare bagera ku 1700, bo kurwanya umutwe ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam uzwi nka Allied Democratic Forces (ADF).

Ubutumwa bw’izi ngabo bwagombaga kumara amezi 6, ku wa 1 Kamena hasinywe amasezerano y’amezi abiri yongereye igihe ubu butumwa, nayo yongejweho andi mezi abiri.

Iki cyemezo cyo kongera igihe cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri hasuzumwa ibyagezweho mu gihe ubu butumwa bumaze.

Maj Gen mu ngabo za Congo, Camille Bombele Luhola, umuhuzabikorwa w’ibikorwa bihuriweho bya FARDC-UPDF, yagaragaje ko ibirindiro bikomeye byose by’inyeshyamba za ADF byashenywe banigarurira uduce uwo mutwe wagenzuraga.

Maj Gen Camille Bombele yavuze ko aya mezi abiri azafasha ingabo zombi guhagarika burundu imitwe yitwaje intwaro mu turere twa Beni mu majyaruguru ya Kivu na Irumu muri Ituri cyane cyane inyeshyamba za ADF.

Mu biganiro byabereye Fort Portal muri Uganda, impande zombi zavuze ko ibibazo ubu butumwa bwashyiriweho bitarakemuka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Kurazikubone Jean says:
    August 28, 2022 at 5:27 pm

    Ikibazo nuko abaturage ba Kongo badashaka ingabo za Uganda ku butaka bwabo. Bashinja izo ngabo kuba zarafatanyije n’iz’Urwanda mu gufata Bunagana no mu mirwano yakurikiye. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umwe mu bakuriye igisirikari cya Uganda, yemeza ubwo bufatanye. Amaherezo rero nuko na Uganda izava muri Kongo vuba!

    Reply
  • Kurazikubone Jean says:
    August 28, 2022 at 5:27 pm

    Ikibazo nuko abaturage ba Kongo badashaka ingabo za Uganda ku butaka bwabo. Bashinja izo ngabo kuba zarafatanyije n’iz’Urwanda mu gufata Bunagana no mu mirwano yakurikiye. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umwe mu bakuriye igisirikari cya Uganda, yemeza ubwo bufatanye. Amaherezo rero nuko na Uganda izava muri Kongo vuba!

    Reply

Leave a Reply to Kurazikubone Jean Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Mu mahanga

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?