BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ingabo za Uganda zivuganye abarwanyi 11 ba ADF

Ingabo za Uganda zivuganye abarwanyi 11 ba ADF

admin
Last updated: December 13, 2022 4:36 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo za leta ya Uganda, UPDF zishe abarwanyi 11 b’umutwe ukorera ku butaka bwa Congo urwanya leta wa ADF, abandi umunani bafatwa ari bazima.

Ingabo za Uganda zishe abarwanyi 11 ba ADF

Mu rukerere rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Ukuboza 2022, nibwo abarwanyi babarirwa hagati ya 20 na 30 ba ADF (Allied Democratic Forces) bagabye igitero ku butaka bwa Uganda, aho bambutse ku mupaka uhuza iki gihugu na Congo bavuye mu gace ka Boga.

Aba barwanyi ba ADF bakaba bagabye igitero mu gace ka Kyapa mu karere ka Ntoroko, aho bagabye iki gitero bambutse umugezi wa Semuliki, gusa abarwanyi 11 bahasize ubuzima, abandi 8 bafatwa ari bazima, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen Felix Kulayigye.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen Felix Kulayigye yavuze ko uretse aba barwanyi bishwe, hafashwe n’intwaro z’aba barwanyi, aho hafashwe imbunda 10 zo mu bwoko bwa SMG.

Aba barwanyi bagabye iki gitero bakaba bari hagati y’abantu 20 na 30, gusa baje guteshwa n’ingabo za Uganda, aho ingabo za UPDF zije abaturage umutekano urambye.

Nubwo ingabo za Uganda zitabitangaje harimo amakuru avuga ko aba barwanyi ba ADF hari abaturage bishwe, abandi barakomereka mu gihe abandi bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi mu gace ka Fort Portal.

Aba barwanyi ba ADF bagabye iki gitero mu gihe ingabo za Uganda, UPDF  ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo guhashya uyu mutwe utavuga rumwe na Uganda, ibikorwa zifatanyije n’ingabo za leta ya Congo, FARDC.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo ingabo za Uganda ziri muri Congo zatangaje ko zishe abarwanyi 30 bikekwako ari aba ADF bafatanyije n’ingabo za FARDC, aho biciwe mu gace ka Boga muri teritwari ya Ituri.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?