Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imirimo y’ikibuga cy’indege Ikibuga cya Bruxelles yari yahagaritswe kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse,yasubukuwe
Iri fungurwa ry’imirimo y’icyibuga cy’indege yemejwe na Ariane Goossen, Umuvugizi w’iki Kibuga cy’Indege. Yagize ati “Ibintu biri gusubira ku murongo uko umunsi uri kugenda.”
Ibi bikorwa byo kuri ibi Bibuga by’indege byari byafunzwe kuva mu ijoro ryacyeye, byatumye ingendo z’indege 41 zisubikwa ku Kivuga cy’Indege cya Bruxelles. Mu zari zasubitswe harimo 22 z’indege zagombaga guhaguruka, mu gihe izindi 19 ari iz’izagombaga kuhagwa.
Ni mu gihe ingendo 24 zahise zerecyezwa ku bindi bibuga by’indege. Ahagana sita z’ijoro ryacyeye, sosiyete ya Skeyes igenzura iki Kibuga cy’indege, yatangaje ko indege zakoze ingendo zirindwi, zo zabashije guhaguruka mbere yuko saa sita zigera.
France 24 itangaza ko izi ndege zitagira abapilote zagaragaye zizenguruka kuri iki Kibuga cy’Indege, bikekwa ko zifitanye isano n’u Burusiya.
Iri hagarara ry’ibikorwa byo ku Bibuga by’Indege, bihagaze nyuma yuko hamaze iminsi hagaragara indege zitagira abapilote zizenguruka ku bibuga by’indege, kandi bikaba bitazwi aho zituruka.
Uretse u Bubiligi, hari ibindi Bihugu byagaragayemo ziriya ndege zitagira abapilote, nk’u Budage ndetse na Denmark. Izi ndege zimaze igihe zigaragara ku Bibuga by’indege bimwe na bimwe muri ibi Bihugu, ndetse no ku bigo bya gisirikare.
