Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, byazamutse aho igiciro cya lisansi ari 1,803 Frw kivuye kuri 1663 Frw naho igiciro cya mazutu kikaba 1,757 Frw kivuye kuri 1647 Frw.
Ibi biciro biratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00AM) .
RURA Kandi yamenyesheje Abaturarwanda bose ko ibi biciro bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Uru rwego rwatangaje ko kuri ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe.
RURA yatangaje kandi ko mu rwego rwo guhangana nizamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y’u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije, kandi ikomeza gucunga neza ubukungu muri rusange.