Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR cyatangaje ko ibiciro byo mu mijyi byazamutseho 3.8% mu Ukwakira 2024 ugereranyije no muri 2023 igihe nk’iki. Iri zamuka ryatewe n’ibiciro by’inzu, amazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.
2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.
Mu kwezi kw’Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’amazu, amazi,
amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi
byiyongereyeho 15,9%.
Ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku
ngufu byiyongereyeho 5,2%.
Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini
n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
Ni mu gihe mu byaro ho ibiciro byagabanutseho 1,5% Mu kwezi kw’Ukwakira 2024, ugereranyije n’Ukwakira 2023.
Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kw’Ukwakira 2024 ni ibiciro by’ibiribwa
n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%.
Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini
n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
Ibiciro bikomatanyije mu byaro no mu mijyi
Mu kwezi kw’Ukwakira 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira
2023. Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kw’Ukwakira 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa
bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi
bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%.
Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini
n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.