Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko mu Rwanda cyazamutseho 2,5% mu kwezi kwa Nzeri 2024.
Imibare mishya y’iki kigo, igaragaza ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,2%
(NISR igaragaza ko ibiciro by ‘ibiribwa n’ibinyobwa bidasindisha byagabanutseho 4.5% buri mwaka, ariko buri kwezi byiyongereyeho 2,5%.
Amakuru aturuka muri raporo y’iki kigo yerekana ko ibiciro by’ibicuruzwa byazamutseho 1,3% umwaka ushize na 1.5% buri kwezi. Hagati aho, ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byiyongeraho 6.3% buri mwaka naho 0.4% byiyongera buri kwezi.
Ibiciro by’ibicuruzwa bishya byagabanutseho 4.3% umwaka ushize ariko byiyongereyeho 4.7% mu kwezi gushize .