Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Kanama 2025 byiyongereyeho 7,1% muri Kanama 2025, ugereranyije na Kanama 2024.
NISR yatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mu kwezi kwa Kanama 2025, kuri uyu wa 10 Nzeri.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ubwiyongere bw’ibiciro bushingiye ku biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,4%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 13,5%, iby’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 6,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,5%.
Ibiciro mu kwezi kwa Nyakanga 2025 byari byiyongereyeho 7,3%.
Ugereranyije Kanama 2025 na Kanama 2024, bigaragara ko ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7,8%.
Urebye ukwezi kwa Kanama 2025 na Nyakanga 2025 yari yabanje, bigaragaza ko ibiciro byiyongereyeho 0,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,9%.
Muri Kanama 2025 kandi ibiciro mu byaro byiyongereyeho 5,9% ugereranyije na Kanama 2024.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu byaro ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,9%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 10,6%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 54,3% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,8%.