BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Aug 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubukungu > Ibiciro byazamutseho 6,3% muri Gashyantare 2025

Ibiciro byazamutseho 6,3% muri Gashyantare 2025

sam
Last updated: March 10, 2025 2:58 pm
sam
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2025, cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, cyagaragaje ko ibiciro mu mijyi byazamutseho 6,3%.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,3% ugereranyije na Gashyantare 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2025 byari byiyongereyeho 7,4%.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 11,6%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Gashyantare 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 6,2%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Mutarama 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,1% n’ ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,1%.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 2,2% ugereranyije na Gashyantare 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2025 byari byiyongereyeho 4,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare 2025 ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22,3%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Mutarama 2025, ibiciro byiyongereyeho 1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,7%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro), mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 3,8% ugereranyije na Gashyantare 2024. Mu kwezi kwa Mutarama 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 5,7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,5%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Mutarama 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,9%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5%.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubukungu

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro

1 Min Read
Ubukungu

Minisitiri Sebahizi yagaragaje uburyo politiki y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane muri Afurika

2 Min Read
Ubukungu

BNR yagumishije urwunguko rwayo kuri 6,5%

3 Min Read
Ubukungu

Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 7,4% muri Mutarama 2025

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?