Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byiyongereye bitewe n’impinduka zabaye ku isoko mpuzamahanga.
Yabigarutseho mu Kiganiro na Televiziyo Rwanda aho yasobanuraga impinduka zabayeho mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli bishya byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye abaturage akamaro.
Ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2025, RURA yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw.
Ni ibiciro bigomba kugenderwaho mu gihe cy’amezi abiri.
Minisitiri Dr. Gasore yatangaje ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ku mpinduka zabayeho ku isoko mpuzamahanga ariko ko ridakwiye guteza ikibazo ku isoko.
Ati “Mu mezi abiri ashize, mu Burasirazuba bwo hagati aho ibikomoka kuri peteroli dukoresha bituruka hari hari intambara cyangwa amakimbirane, byagize ingaruka ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli muri iki gihe. Izo ngaruka ni zo zagize uruhare ku izamuka ry’ibiciro twabonye nubwo tutaryita rinini cyane.”
Yavuze ko Leta iri gukora ibintu byinshi bigamije kwirinda ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagira, harimo guherekeza igicuruzwa kuva hatanzwe ubusabe kugera kigejejwe muri stasiyo.
Ati “Icyo dukora nka Leta ni ugufasha abacuruza peteroli, ku buryo iki bazo cyose yakagize mu nzira dukorana na Leta zegereye ibyambu kugira ngo ibicuruzwa byacu ntibigire ikibazo icyo ari cyo cyose kuko ubutinde bwose bubayeho, buraza bukagaruka n’ubundi mu giciro tuzishyura.”
Yakomeje ati “Ibyo bituma lisansi na mazutu bitabura, kandi ibiciro bitazamuka cyane. Mugereranyije mukareba ibihugu duturanye ndetse n’ibyo tunaranguramo, muzasanga ko peteroli na diesel ibiciro byacu biri munsi usibye Tanzania, ahandi turi munsi kubera ko tugerageza gukora kugira ngo hatabaho impamvu iyo ari yo yose ituma igiciro kizamuka.”
Yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kubaka ibigega bizafasha mu guhangana n’ibibazo byajyana n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli cyangwa gutinda kubibona.
Umunyamabanga Uhoraho Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko iryo zamuka nta mpinduka zikomeye rikwiye guteza ku biciro ku masoko.
Ati “Izamuka ry’ibiciro ntabwo ryazamutse ku kigero gikabije, cyangwa kinini cyane. Ryazamutseho 0,3% mu buryo bw’amafaranga ni 51 Frw kuri mazutu na 60 Frw kuri Lisansi kuri litiro. Iyo uyagereranyijwe n’amafaranga ya mazutu na lisansi bijya mu modoka zitwara ibicuruzwa usanga atari amafaranga yagira impinduka nini cyane ku biciro bitandukanye yaba ubwikorezi bw’ibicuruzwa, cyangwa ubwikorezi bw’abantu.”
Nk’urugero yerekanye ko umuceri uva i Rusizi ugera i Kigali amafaranga y’ubwikorezi ari 40 Frw ku kilo, mu gihe ku bicuruzwa biva Kigali na Musanze usanga ikiguzi kiri hagati ya 25 Frw na 29 Frw kandi ko nta mpinduka zikomeye ziteganyijwe.
Ati “Tubona ko nta ngaruka nini yagakwiye kugaragara kubicuruzwa bitandukanye.”