Umusifuzi uri mu bakiri bato Kayitare David, ni we wahawe gusifura umukino utegerejwe na benshi wa APR FC na Rayon Sports.
Ku wa Gatandatu saa Cyenda ni bwo ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino wo ku mumsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 muri Stade Amahoro.
Umusifuzi uzaba ari hagati ni Kayitare David, uwo ku ruhande wa mbere ni Dieudonne Mutuyimana, mu gihe uwa kabiri wo ku ruhande ari Ishimwe Didier. Umusifuzi wa kane ni Isia’q Nizeyimana.
Kayitare David uzaba ari umusifuzi wa mbere ni ubwa mbere agiye gusifura uyu mukino dore ko atari yaba na mpuzamahanga. Uyu musifuzi ukiri muto gusa akaba atanga icyizere ni umwaka wa kabiri asifura mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko avuye mu cya kabiri.
Kayitare David ahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports nyuma y’uko abasanzwe ari mpuzamahanga harimo abadahari mu gihe Ishimwe Claude ‘Cucuri’ ari mu bihano.
