Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w’abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare waguyemo batandatu abandi bagakomereka.
Byatangajwe N’umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itumanaho mu gisirikare cya Ghana Evelyn Asamoah ku wa 12 Ugushyingo 2025.
Evelyn yavuze ko uyu muvundo watewe n’ubwiyongere bw’abashaka kwinjira mu gisirikare dore ko byatangiye kwinjira muri stadium El-Wak Sports Stadium kuva saa munani za mu gitondo
Nkuko bigaragazwa n’amashusho yagiye asakara ku mbuga nkoranyambaga abashaka kwitabira imyitozo ya gisirikare bari benshi bituma binjira mu kavuyo abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima.
Evelyn yagize ati“Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya bya 37 Military Hospital kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze ndetse ingabo za Ghana ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zite kubagizweho ingaruka n’ibyabaye. Haracyari gukorwa imyiteguro kandi yo kumenyesha imiryango y’ababuze ababo.”
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Ghana bwihanganishije imiryango yaburiye ababo muri uyu muvundo bagaragaza ubushake bwo kurinda no kurwanirira igihugu cyabo.
Igisirikare cya Ghana kimaze igihe gihanganye n’ibyihebe by’abarwanyi babajihadists cyane cyane mu agace k’amajyaruguru ku mupaka na Burkina Faso.
