BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Gen Nyagah yashimangiye ko ingabo za Kenya “Intego ya mbere atari ukurwanya M23”

Gen Nyagah yashimangiye ko ingabo za Kenya “Intego ya mbere atari ukurwanya M23”

admin
Last updated: November 16, 2022 7:31 pm
admin
Share
SHARE

*Ati “Muri Congo hari imitwe y’inyeshyamba irenga 120 – Inzira y’amahoro niyanga ubwo hazakoresha igisirikare” 

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za Kenya cyageze i Goma mu bikorwa byo “gufasha Congo n’imitwe iyirwanya kumvikana”, ngo mu bibagenza intambara si cyo bashyize imbere.

Maj Gen Jeff Nyagah aganira n’umwe mu basirikare bakuru ba Congo

Ubwo yakiraga izi ngabo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Maj Gen Jeff Nyagah, yatangaje ko izi ngabo zitazanywe n’urugamba, ahubwo zizanywe no gushyigikira inzira y’ibiganiro bigamije amahoro.

Ati “Ikibanze ni inzira ya politike, dufite ibiganiro bya Nairobi, n’inzira y’ibiganiro bya Luanda. Ikintu cy’ingenzi ni amahoro, mu buryo ubwo aribwo bwose, intambara ntiyazana amahoro, buri gihe haba hakenewe uburyo bw’ibiganiro.”

Gen Nyagah yavuze ko ikindi cyajyanye ingabo za EAC hariya ari ugufasha kwambura intwaro imitwe iyitwaje.

Ati “Icya kabiri kandi gikomeye ni kwambura intwaro imitwe izitwaje, no kubasubiza mu buzima busanzwe atari ukureba umutwe wa M23 wonyine, kubera ko bisa naho twita gusa kuri M23, dufite muri Congo imitwe yitwaje intwaro irenga 120, kandi ihungabanya umutekano mu buryo bukomeye, igihe ibyo bizananirana haziyambazwa uburyo bwa gatatu ari bwo bw’ingufu za gisirikare.”

Gen Chico Tshitambwe Jérome, umuyobozi wa brigade ya 32 y’ingabo za Congo ziri i Beni muri Kivu ya Ruguru, yakira izi ngabo za Kenya, yavuze ko yizeye ko zizazana impinduka ndetse zigatanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Congo, harimo kurwanya M23 “n’ubushotoranyi bw’u Rwanda” ndetse n’inyeshyamba za FDLR.

Itsinda ry’abasirikare ba Kenya ryageze i Goma rigizwe n’abasirikare 903.

Ku wa Kabiri, umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Afurikay’Iburasirazuba, EAC,  Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yageze i Goma, na we asaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi bakayoboka ibiganiro na leta ya Congo.

Biteganyijwe ko ibiganiro bihuza leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bizaba mu Cyumweru gitaha tariki 21 Ugushyingo 2022.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro bizabaho mu gihe cyose umutwe wa M23 utararekura uduce twose wigaruriye.

Maj Gen Jeff Nyagah
Ingabo za Kenya zageze i Goma kuri uyu wa Gatatu

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • rukabu says:
    November 16, 2022 at 11:20 pm

    ABA Kenya nibitonde bativanga kubyo batazi Niba mushaka kwambura Intwaro M23 mukareka fdrl mumenya ko muzahura na kaga gakomeye mubyitondere mutaraswa .murakoze

    Reply
  • Pingback: William Ruto aragirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi – Umuseke

Leave a Reply to rukabu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi Sosiyete…

Mutamba yasabye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa mu rubanza rwe

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse…

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?