
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriye mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka wa Uganda, Lt Gen. Kayanja Muhang, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n’Umutekano, Maj James Birungi n’abandi batandukanye.
Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo ku wa 17 Mata 2024 , ubwo itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryari riyobowe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, bagiriye muri iki gihugu , aho bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye hagati y’impande zombi n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.
Ibihugu byombi kuri ubu bifitanye umubano mwiza nubwo wari warazambye , mu ntangiriro za 2021 wongeye kuzahurwa bigizwemo uruhare runini na Gen Muhoozi.
Ibintu byatanze umusaruro mwiza mu bijyanye n’imijyenderanire n’imihahiranire hagati y’ibihugu byombi .



