BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gakenke: Abaturage basanze imbwa zariye amatungo yabo

Gakenke: Abaturage basanze imbwa zariye amatungo yabo

admin
Last updated: December 9, 2022 3:16 pm
admin
Share
SHARE

Intama z’abaturage babiri bo mu kagari ka Gasiza, mu murenge wa Kivuruga zariwe n’imbwa z’inyagasozi zizisanze aho zari ziritse, ubwo imvura yarimo kugwa.

Imbwa z’agasozi ngo ntimenyerewe muri Gakenke (Photo internet)

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, mu mudugudu wa Bushoka, Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ahagana saa cyenda z’amanywa, ubwo imvura yarimo igwa.

Ni intama ebyiri nkuru, n’abana bazo babiri. Ni iza Manirafasha Venuste na Dukore Cleophace, zari ziziritse ku gasozi maze imvura irazihasanga, aribwo imbwa z’ibihomora zazihasanze zirazirya.

Akana kamwe k’intama kabashije guhunga, naho akandi baragaka barakabura bagakeka ko imbwa zakiriye zikakamara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko izi imbwa batazi aho zaturutse, ndetse ibi bintu bitari bisanzwe ko imbwa zadukira amatungo y’abaturage zikayarya.

Ati “Ni ikibazo cyagaragaye ejo, ariko ntabwo ari ibibazo bisanzwe kuko ntabyo twagiraga uretse aba baturage babiri bari baziritse intama ku gasozi, baza kugira ikibazo imbwa ebyiri zizerera ziza kuzirya. Ntitwabyita ikibazo gihoraho kuko byabaye ejo.”

Yakomeje agira ati “Umusozi wa Bushoka usanzwe utuweho n’abaturage, izo mbwa rero ni zimwe zizerera ku gasozi. Imwe yatezwe iricwa, indi na yo turi kuyishakisha.”

Kabera Jean Paul akaba yasabye abaturage kwirinda kuzirika amatungo ku gasozi aho batabasha gukurikirana.

Yagize ati “Ingamba twafashe ni ugushishikariza abaturage kutajyana amatungo ku gasozi, ariko hanafashwe ingamba zo gukoresha uburyo bwose bushoboka, bwo gukumira imbwa zizerera ku gasozi harimo no kuzitega hakoreshejwe imiti, kandi imwe muri izo yishwe.”

Ikibazo cy’imba zirya amatungo y’abaturage ntabwo ngo byari bisanzwe biba muri aka Kagari, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivuruga bukaba bwemereye UMUSEKE ko aba baturage amatungo yabo yariwe n’imbwa bari busabirwe andi matungo, mu mushinga basanzwe bakorana utanga amatungo ku baturage witwa PRISME, na bo bagakomeza gutunga amatungo nk’abandi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?