Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko tariki ya 30 Kanama 2025, ari bwo hateganyijwe amatora ya komite nshya izasimbura iyoboye manda y’inzibacyuho.
Komite iriho iyobowe na Munyantwali Alphonse, yatowe ku wa 24 Kamena 2023 kugira ngo irangize manda y’imyaka ine yari yatorewe Komite Nyobozi yari ikuriwe na Nizeyimana Olivier mu 2021.
Nk’uko amategeko ngengamikorere ya FERWAFA abiteganya, umwanya uzatorwa ni uwa Perezida gusa, akaba ari we uzashyiraho abo bazakorana.
Ingengabihe y’amatora iteganya ko tariki ya 10 kugeza ku ya 19 Nyakanga ari bwo hazakirwa kandidatire z’abaziyamamaza kuri uyu mwanya. Ku itariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nyakanga hazakorwe isuzuma kuri kandidatire zizatangwa.
Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ruzatangwa ku wa 28 Nyakanga, mu gihe ku wa 30 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama hazatangwa ubujurire ku bo dosiye zabo zizaba zanzwe.
Gusuzuma ubujurire bizakorwa tariki 5 kugeza ku ya 8 Kanama, mu gihe ku ya 11 Kanama hazatangazwa ibyemezo by’ubujurire buzaba bwatanzwe.
Urutonde rwa nyuma rw’abazaba bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ruzatangazwa tariki ya 12 Kanama, hakurikireho igikorwa cyo kwiyamamaza kizaba hagati ya tariki ya 13 na 29 Kanama, amatora abe tariki ya 30 Kanama 2025.
Kugeza ubu FERWAFA iyobowe na Munyantwali Alphonse, akaba yungirijwe na Visi Perezida wa Mbere, Habyarimama Matiku Marcel, Visi Perezida wa Kabiri, Mugisha Richard, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Kalisa Adolphe.