BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jan 17, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga ibirango bya FIFA bazakoresha muri 2026

FERWAFA yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga ibirango bya FIFA bazakoresha muri 2026

admin
Last updated: January 16, 2026 4:26 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyikirije abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ibirango by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, bazakoresha muri uyu mwaka wa 2026.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026 ku biro bya FERWA. Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, ni we washyikirije aba basifuzi barimo Mukansanga Salima wo kuri VAR ibi birango bya FIFA.

Hari kandi na Hakizimana Louis uheruka kongera gutorerwa kuba komiseri ushinzwe imisifurire w’iri shyirahamwe.

Abayobozi bombi basabye abasifuzi kugerageza gukora neza cyane, bashimangira ko nta kwihanganira ruswa no gukoresha nabi imikino.

Abasifuzi bibukijwe inshingano zabo zo kuba intangarugero mu kibuga no hanze yacyo, no gukomeza ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.

Abasifuzi bishimiye imbaraga za FERWAFA zo guteza imbere no kunoza imibereho myiza y’abasifuzi, kandi biyemeje no gutanga umusaruro mwiza mu 2026.

Muri uyu mwaka u Rwanda rwemerewe abasifuzi mpuzamahanga 18 barimo Mukansanga Salima Rhadia ukoresha VAR.

Abasifuzi bo hagati b’abagabo ni Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin.

Abasifuzi bo ku ruhande b’abagabo ni Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel.

Abasifuzi bo hagati b’abagore ni Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.

Abasifuzi bo ku ruhande b’abagore ni Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nyanza: Abayobozi ba Hoteli Urubuto batawe muri yomb

Polisi y’Igihugu (RNP) yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bayobozi ba…

FERWAFA yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga ibirango bya FIFA bazakoresha muri 2026

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyikirije abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ibirango by’impuzamashyirahamwe…

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana…

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu…

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?