BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

sam
Last updated: May 18, 2025 4:13 pm
sam
Share
SHARE

Mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuje Bugesera FC na Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, raporo ya komiseri w’umukino Hudu MUNYEMANA igaragaza ko umusifuzi Patrick yitwaye neza, nubwo umukino waje guhagarikwa ku munota wa 57 kubera imvururu zabafana ba Rayon Sport .

Komiseri Hudu Munyemana yatangaje ko umukino wahagaze ku munota wa 57, nyuma y’imvururu zavutse zishingiye ku kutishimira imisifurire ku ruhande rwa Rayon Sports.

nubwo umukino utarangiriye mu buryo busanzwe komiseri ashimangira ko umusifuzi yagaragaje ubushishozi, ubunararibonye n’ubunyamwuga mu gufata ibyemezo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, hariho ibihe by’ingenzi Komiseri yagarutseho:

Ku munota wa 53, rutahizamu wa Rayon Sports Abeddy yagonganye n’umukinnyi wa Bugesera FC mu buryo busanzwe. Komiseri yemeje ko nta kosa ryari ririmo, ndetse yagaragaje ko umusifuzi Patrick yemeje neza ko umukino ukomeza, nk’uko amategeko abiteganya.

Nyuma y’uyu mwanya, umukinnyi wa Rayon Sports Hakim Bugingo, wari wambaye nimero 24, yakoreye ikosa ryavuyemo penaliti ku mukinnyi wa Bugesera. Komiseri Hudu yavuze ko icyemezo cyo gutanga penaliti cyari gihamye kandi gishingiye ku mategeko, yemeza ko cyafashwe mu buryo butarimo ubusumbane cyangwa amarangamutima.

Mu gusoza raporo ye, Hudu MUNYEMANA yashimiye by’umwihariko umusifuzi Patrick, amugenera ishimwe ku bunyamwuga n’imyitwarire yagaragaje mu mukino.

Yagize ati:“Patrick ni umusifuzi mwiza, yagaragaje ubushobozi bwo gucunga umukino ukomeye nk’uyu. Ndasaba ko yongerwa icyizere agakomeza guhabwa indi mikino.”

Iyi raporo niyo igomba kugenderwaho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe riri gusesengura ibyamaze kuba no gufata umwanzuro ku makimbirane yatumye umukino uhagarara.

Nubwo raporo ya Komiseri yashimye imisifurire yamaze kwanzura ko ntakibazo cyimisufurire idahwitse gihari, haracyari gufatwa imyanzuro niba umukino uzasubukurwa, usubirwemo cyangwa hari ikipe izaterwa mpaga. FERWAFA n’inzego bireba nizo zifite ijambo rya nyuma hashingiwe kuri iyi raporo no ku zindi nyandiko z’ubugenzuzi.

Amategeko y’imyitwarire ya FIFA asobanura ko iyo umukino uhagaze bitewe n’imvururu zatejwe n’abafana, komite ishinzwe imyitwarire ifata icyemezo hashingiwe kuri raporo y’umusifuzi ndetse n’iy’umuyobozi w’umukino. ikipe yateje imvururu ishobora guhanishwa guterwa mpaga y’ibitego 3-0, gucibwa amande runaka cyangwa bigafatwaho icyemezo cy’uko umukino usubirwamo ariko nta bafana bemerewe kuwureba, ku nyungu z’umutekano.

Hategerejwe imyanzuro FERWAFA iza gufata.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
Imikino

Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana

1 Min Read
Imikino

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

2 Min Read
Imikino

APR FC yirukanye umutoza wayo Darko Nović n’abamwungirije

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?