BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 17, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > FDLR isigaye ari amabandi atega ibico ku muhanda – Tshisekedi

FDLR isigaye ari amabandi atega ibico ku muhanda – Tshisekedi

admin
Last updated: September 24, 2022 9:38 am
admin
Share
SHARE

Mu kiganiro Perezida Félix Tshisekedi yahaye Televiziyo yo mu Bufaransa, France 24, yemeje ko u Rwanda rugira urwitwazo, FDLR itagize icyo irutwaye kugira rwinjire muri Congo.

Félix Antoine TSHISEKEDI yasabye UN gushyira igitutu ku Rwanda (Archives)

Iki kiganiro cyatambukijwe kuri YouTube y’iki gitangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Tshisekedi yemeza ko FDLR ntacyo igitwaye ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati “FDLR, ni urwitwazo “fausse excuse”. U Rwanda rwitwaza ibyo kugira ngo rwinjire muri Congo. Aho ngereye mu kubutegetsi nacyuye amagana y’abarwanyi ba FDLR inshuro ebyiri, cyari ikimenyetso.

Ubu FDLR ni umutwe w’inkehwa (washegejwe) zidafite icyo zitwaye ubutegetsi bw’u Rwanda, FDLR ni ikibazo kuri twe Abanyekongo aho kuba ku Rwanda.”

Tshisekedi yavuze ko FDLR yataye igitekerezo cyo gufata ubutegetsi ahubwo ngo isigaye ari umutwe w’amabandi atega ibico abantu banyura ku muhanda.

Ati “Mfite ikimeneysto, iyicwa rya Ambasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio wishwe (tariki 22 Gashyanatre 2021), yishwe na FDLR. Ni amabandi asigaye atega ibico ku muhanda, nta gitekerezo cya politiki bagifite cyo kuba bafata ubutegetsi mu Rwanda. Ni urwitwazo, ukuri kuri ahandi, ni byo u Rwanda rukwiye kuvuga.”

Nubwo Perezida Tshisekedi avuze ibi, mu mwaka wa 2019 inyeshyamba za FDLR zagabye igitero mu murenge wa Kinigi, hari tariki 4 Ukwakira, 2019 gihitana abantu 14 bo mu tugari twa Kaguhu, muri Kinigi, no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze.

Abarwanyi 19 mu bagabye igitero icyo gihe barishwe, batanu bafatwa ari bazima. Bavuze ko bavuye muri Congo.

Aba ni abarwanyi batanu ba FDLR bafashwe ubwo bagabaga igitero mu Kinigi mu Ukuboza 2019

FDLR kandi yagabye igitero mu Rwanda, ku wa itariki 10 Ukuboza, 2018. Nyuma Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyamakuru ko cyaguyemo abasirikare batatu b’u Rwanda.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ba Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macron.

Gusa ubu buhuza bwabanjirijwe n’amagambo, Perezida Felix Tshisekedi yabwiye Iteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ko u Rwanda rwarenze ku masezerano yawo, ingabo zarwo zikinjira muri Congo, muri Werurwe, 2022, ndetse rukanafasha inyeshyamba za M23 haba mu bikoresho no kuziha abasirikare.

Perezidansi ya Congo yatangaje ko muri biriya biganiro bavuganye ku irandurwa ry’inyeshyamba za FDLR ku butaka bwa Congo, no kuba M23 yareka Bunagana, hakayobokwa inzira y’ibiganiro.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres aherutse kuvuga ko M23 irusha ibikoresho ingabo za MONUSCO, asaba Congo gukorana n’u Rwanda na Uganda kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kibe cyakemuka.

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Macron

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?