BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Mar 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Fayulu avuga ko ibiganiro bya Nairobi bigamije kwemeza imipaka mishya y’u Rwanda

Fayulu avuga ko ibiganiro bya Nairobi bigamije kwemeza imipaka mishya y’u Rwanda

admin
Last updated: November 17, 2022 8:00 am
admin
Share
SHARE

Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yamaganye amasezerano y’i Nairobi agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo avuga ko yashyizweho mu rwego rwo guhanga imipaka mishya y’u Rwanda.

Umunyepoliti ukomeye muri RD Congo Martin Fayulu

Martin Fayulu mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ugushingo 2022 yavuze ko ariya masezerano agamije “Kwemeza imipaka mishya y’Intara yigaruriwe n’u Rwanda.”

Uyu mugabo wifuza ko igihugu cye cyinjira mu ntambara yeruye na Kigali, yongeye kwikoma Perezida Felix Tshisekedi avuga ko ari umuntu udashoboye washyizweho n’u Rwanda.

Martin Fayulu uzwiho imvugo zo kwibasira Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, yavuze ko guhagarika imirwano bigamije kwigarurira uduce twafashwe na M23.

Ati ” Iyi niyo ntego nyayo yiyi ntambara, Mu byukuri, Bwana Tshisekedi yasinyanye amasezerano n’ibihugu byinshi bidutera.”

Fayulu aherutse gutangariza TV5 ko M23 igizwe n’Abanyarwanda boherejwe muri RDC, kugira ngo bashyigikire icyerekezo cy’u Rwanda, yongeye kandi gushinja Perezida Tshisekedi ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Ati ” Ndashinja Bwana Tshisekedi Tshilombo ubugambanyi bukabije, bacengeye mu nzego zose, mu gisirikare, ahantu hose.”

Yasabye kandi akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kurangiza manda ya MONUSCO no gushyiraho ikindi gikorwa gifite manda ihuriwe na Congo.

Iyi manda nshya asaba ko yakwitwa ONU-RDC igahabwa inshingano zo kugarura amahoro no kubungabunga ubusugire bwa RD Congo.

Kuvuga ko M23 ari abanyarwanda biheruka kwamaganwa n’umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma, avuga ko ari abanye-Congo b’umwimerere.

U Rwanda ruvuga ko uburyo bwo guhosha imirwano no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga, igisabwa kikaba ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • mahoro jack says:
    November 17, 2022 at 12:41 pm

    Ariko uyu mugabo umenya arwaye paranoia, kuko izina u Rwanda rimutera ibisazi. Ko adafata imbunda se nibura ngo aze ahangane n’abo banyarwanda avuga, agahitamo kujya kuvugira i Paris? Niba abo bavuga ikinyarwanda bamutera igifu nakate umupaka abakure kuri congo birwarize!

    Reply
  • Innocent says:
    November 17, 2022 at 2:42 pm

    Mahoro ibyo uvuze ni ukuri à 100%,ivogonyo ryo kumashanyarazi niryo bashoboye,wamugani wawe azaze abarase niba ari umugabo.Ese ubwo umuntu yakwirukana I wanyu ngo ujye he? Barakoma agatima kumateka bikabacanga

    Reply
  • Gorilla hf says:
    November 17, 2022 at 7:02 pm

    Uyu ni mu mureke abaturage bakongo bari barahejwe, batotezwa baharanire uburenganzira bwabo ,ibikorwa biruta amagambo Big up M23

    Reply

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?