BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > EAC yashyizeho umugaba mukuru w’ingabo zo guhashya inyeshyamba muri Congo

EAC yashyizeho umugaba mukuru w’ingabo zo guhashya inyeshyamba muri Congo

admin
Last updated: November 8, 2022 4:25 pm
admin
Share
SHARE

Abakuru b’ibihugu bine bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC bafashe imyanzuro ku mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Congo, aho bashyizeho umugaba mukuru w’ingabo za EAC zizagira icyicaro i Goma.

Perezida Kagame na bagenzi be mu nama bahuriyemo mu Misiri

Iyi myanzuro igamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo yagiye hanze mu gihe kuri uyu wa Kabiri indege z’intambara za RD Congo zazindutse zirasa ibisasu bikomeye ku duce dutuwe cyane n’abaturage tugenzurwa na M23.

Ku wa mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo ba perezida 4 b’ibihugu bya EAC bayobowe  na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uyoboye EAC, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na William Samoei Ruto wa Kenya bahuye bica amarenga ko umutekano ugiye kugaruka i Rutshuru.

Aba bakuru bahawe ikaze muri iyi nama na Perezida Evariste Ndayishimiye, ndetse anabiseguraho kuri bagenzi babo batabashije kuboneka mur’iyo nama yo kwigira hamwe no kunoza umuhate wa EAC wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Mu myanzuro bafashe ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nuko bemeje ko icyicaro cy’ingabo zihuriweho za EAC gishyirwa i Goma ndetse banashyiraho Umugaba mukuru w’izi ngabo ugomba guhita atangira inshingano zo kuyobora izo ngabo.

Abakuru b’ibihugu basabye buri gihugu cya EAC gutanga Ofisiye ugihaharariye, ugomba kujya gutanga umusanzu ku cyicaro gikuru cy’ingabo zihuriweho za EAC.

Banashimiye kandi ibihugu bya Kenya, u Burundi na Uganda byamaze kohereza ingabo zabyo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse bemera ko Sudani y’Epfo ikomeza kuzana ingabo zayo muri Congo.

Mu bindi byavuye muri iyi nama, harimo kuba bongeye gushimira Perezida William Ruto ku nsintzi yo gutorerwa kuyobora Kenya n’uburyo amatora yagenze mu mahoro n’ituze.

Bihanganishije kandi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan nyuma y’impanuka y’indege yabereye mu kiyaga cya Victoria mu gace ka Bukoba igahitana abantu 19, bihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ndetse banifuriza gukira vuba abari mu bitaro.

Uretse aba bakuru bane, iyi nama yarimo kandi Minisitiri w’Intebe wa DR Congo, Rt. Hon Jean Michel Sama Lukonde, wari uhagarariye Perezida Felix Antoine Tshisekedi, n’abandi bari baherekeje aba bakuru b’ibihugu cyane cyane ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Ingabo za leta ya Congo, FARDC zohereje indege z’intambara kurasa ku mutwe wa M23gusa abayobozi b’uyu mutwe batabaje amahanga bavuga ko Leta iri kurasa uduce turimo abasivile.

Aba bakuru b’ibihugu bari mu Misiri, aho bitabiriye Inama yiga ku kurengera ibidukikije iri kuba ku nshuro ya 27 izwi nka COP27.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Didi says:
    November 8, 2022 at 6:30 pm

    Mwajya mureka gutangaza inkuru z’ibice zimeze nko kubaka inzu itagira umuryango? Uwo Mugaba w’Ingabo washyizweho ninde ko ntaho mumugaragaza, ibi n’ibyo bituma nta muntu ugikenera kubakurikira

    Reply
    • Seba says:
      November 8, 2022 at 6:44 pm

      Nanjye ntyo rwose, ubu nasooomye nsoje ntamenye ngo ninde ingabo zizajyayo ni izihe zizagenda ryari ! Yewe ndajya nsoma title nikomereze murankomye

      Reply
  • Ig says:
    November 8, 2022 at 10:10 pm

    Ig

    Niko Didi kombona ahubwo ubakurikira na cyane! Koroheranira nibyiza.

    Reply
  • mukarugira emerance says:
    November 9, 2022 at 7:56 am

    nanjye nabuze izina ryuwo mukuru waziriya ngabo, ariko buriya nuko umunyamakuru yibagiwe kumwandika naho ubundi arahari nanjye ndabizi.ese ubundi araza kugira gute?Congo uretse kuyikubita ikiruka gusa kuko nicyo kiyishoboye, ubundi baraza kwicwa ninzara kubera iki?Ahubwo se ko bavuzemo ingabo za uganda knd uganda nayo congo yaramaze kuvuga ko ifatanije naM23 hamwe nurwanda, bakaba baranavuze ko Ambassaderi wabo nawe asabwe kuva muri congo, ubwo zizajyayo gukora ikiIziriye nubundi zajyiye kurwanya EDF yabo yica abanyecongo yabamaze ibabaga, ica imitwe, ibihimba umva ngirango niba bari kurya abatutsi M23 iri kuvuga?

    Reply

Leave a Reply to Seba Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

1 Min Read
Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?