Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Constant Mutamba ku wa kabiri yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa bumuhata ibibazo ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa leta wari ugenewe kubaka gereza.
Constant Mutamba n’abantu benshi bamushyigikiye babonetse ku biro by’umushinjacyaha mbere y’uko yinjira ngo yitabe aherekejwe n’abunganizi mu mategeko 20, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri DR Congo.
Constant Mutamba yitabye urukiko nyuma yo kuvuga ko atazigera yitaba umushinjacyaha mukuru avuga ko na we ubwe hari ibyaha akekwaho.
Minisitiri Mutamba arashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari muri miliyoni 39 zagenewe kubaka gereza nshya i Kisangani (Tshopo).
Arashinjwa kandi gutegeka kwishyura mbere y’iyi miliyoni 19 z’amadolari mu gihembo cy’amasezerano yari yagenewe abikorera ku giti cyabo, mu gihe cyari kitaremezwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Mu cyumweru gishize Inteko Ishingamategeko ya DR Congo yatoye ku bwiganze ko Minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho nyuma yo kumwambura ubudahangarwa .