
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama, imirwano ikaze yongeye kuba , hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, i Kikuvho, mu gace ka Lubero, mu majyaruguru ya Kivu.
Umutwe wa M23 wemeje ko iyi mirwano yongeye kuba mishya mu duce turimo Katwa, Itwe, Kikubo, Ubangu kugera Kamandi.
Ni nyuma y’uko kandi Ku wa gatandatu ushize, hari habaye imirwano ikaze yabereye i Kironko, hafi ya Buguri, mu gace ka Masisi, no mu majyaruguru ya Kivu.
Iyi mirwano mishya ije nyuma y’uko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zemeranyije agahenge ko guhagarika imirwano i Luanda. Inama ya gatatu ya minisitiri hagati y’intumwa z’u Rwanda n’iza DR Congo yasojwe ku wa kane ushize i Luanda, muri Angola
Iyi nama yar iyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Tete António, Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, na Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.
Guverinoma ya Kinshasa ikomeza gusaba u Rwanda kuvana ingabo za rwo ku butaka bw’iki gihugu no guhagarika inkunga rutera kuri M23, ibintu rwamaganira kure ndetse rukemeza ko ikibazo cya Congo kitareba u Rwanda bityo nta mpamvu yo koherezayo ingabo zarwo.
Biteganijwe ko ibiganiro bizakomeza ku ya 9 na 10 Nzeri, hagati ya Congo n’u Rwanda mu buryo bwo gushakira umuti urambye iki kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
