BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 7, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

admin
Last updated: February 4, 2026 2:18 pm
admin
Share
SHARE

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yaburanye ubujurire bwe, abwira Urukiko ko yifuza kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ni iburanisha ryabaye none ku wa Gatatu tariki 04 Gashyantare 2026, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yuko afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

DJ Toxxyk akurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake gishingiye ku kuba yaragonze umupolisi agahita ahasiga ubuzima.

Aregwa kandi icyaha cyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka, icyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’icyo kwanga ko bagusuzumisha ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu mu bujurire, uregwa yavuze ko atigeze ananiza ubutabera kuko yemeye bimwe mu byaha aregwa, nk’iki cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Uregwa n’umwunganizi we mu mategeko, bavuze ko urupfu rwa nyakwigendera rwaturutse ku mpanuka ikomeye yabayeho.

Umunyamategeko wa Dj Toxxyk yavuze kandi umuryango w’umukiliya we wasuye uwa nyakwigendera ukawusobanurira ibyabaye ko ari impanuka, ndetse ukanasaba imbabazi, kandi wazihawe.

Uyu munyamategeko kandi avuga ko uregwa na we yababajwe n’ibyabaye kandi ko bwari ubwa mbere akoze impanuka akagonga umuntu, ari na byo byamuteye guhunga.

Yagize ati “Buri wese ufite umutima wa kimuntu wabyumva. Birumvikana ko batamusanze aho icyaha cyabereye ariko yari yabaye traumatize ava ahabereye icyaha.”

Ku bindi byaha, uregwa yongeye guhakana icyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko na raporo ya Mudugudu wagaragaje ikiyobyabwenge cyasanzwe iwe, atari ukuri.

Agaragaza impamvu asaba Urukiko kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, Dj Toxxyk yavuze ko afite umwana mu rugo yitaho, ndetse akaba afite n’ababyeyi be baba ku Mugabane w’u Burayi bafite indwara ya Stroke na bo akeneye gukurikirana.

Uregwa ndetse n’umunyamategeko we, babwiye Urukiko kandi ko Ubushinjacyaha butagaragaje ko hari irindi perereza rikomeje gukorwa, ku buryo yaba afunzwe ngo ataribangamira.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru…

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

Nizzo Kaboss wamamaye muri Urban Boys yongeye kugaruka mu majwi y’abakunzi b’imyidagaduro,…

Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 40 witwa Ernest, ukekwaho kwicira…

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abashinja u Rwanda kuvugurura imyitwarire yarwo…

Taiwan yabaye ikibazo gikomeye mu biganiro bya Xi na Trump

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Leta…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Mugisha ukekwaho kwica agonze mugenzi we, dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

2 Min Read
Ubutabera

Nyaruguru: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba asaga miliyoni 6 Frw

1 Min Read
Ubutabera

Yaryamanaga n’amasugi afite amabere ashinze:Dosiye ya Dr Manirakiza Benjamin yaregewe Urukiko

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?