BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Camarade ari mu mazi abira nyuma yo gutangariza perezida wa Gorilla FC

Camarade ari mu mazi abira nyuma yo gutangariza perezida wa Gorilla FC

admin
Last updated: February 18, 2026 5:48 pm
admin
Share
SHARE


Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade ashobora guhanwa nyuma yo gutangaza ko Hadji Mudaheranwa uyobora Rwanda Premier League akaba na perezida wa Gorilla FC, ajya afashwa mu mikino iyi kipe ye ikina ya Shampiyona.

Ku wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026, hakinwe imikino yo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro. Amakipe arimo Bugesera FC, Rutsiro FC, Kiyovu Sports, Marine FC ndetse n’izindi zakinnye imikino yazo yo kwishyura.

Umwe mu mikino wagarutsweho cyane wari uwahuje ikipe ya Bugesera FC yari yigabye mu kibuga inyagira Teleos Arrows FC ibitego 5-1, bituma ikomeza mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 8-1. Uyu mukino icyatumye ugarukwaho cyane ni amagambo yatangajwe n’umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade, nyuma y’umukino.

Banamwana Camarade yatangaje ko yifuza ubutabera ku mukino bakinnyemo na Gorilla FC kuko yifuzaga ko uzakinirwa mu kibuga aho gukinirwa hanze y’ikibuga cyane. Uyu mutoza yanatangaje ko Gorilla FC ijya ifashwa kuko umuyobozi wayo ari perezida wa Rwanda Premier League.

Yagize ati “ Ndasaba ko umukino wa Gorilla FC utazakinirwa hanze y’ikibuga cyane. Umukino ukinirwa mu kibuga no hanze y’ikibuga, cyane cyane Gorilla ikinira hanze kuko perezida wayo ni uwa Rwanda Premier League, irafashwa cyane. Ndasaba ko umukino nawutsinda cyangwa nkawutsindwa ariko buri umwe yahawe ibyo yakoreye. Ndasaba ubutabera, ntabwo ari urwitwazo nzayitsinda.”

Ibi yatangaje byaje kumubera byiza kuko muri uyu mukino ntabwo habonetsemo ibintu bikomeye ku buryo Bugesera FC iyo iza kutitwara neza yari bugaragaze akababaro. Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Bugesera FC itsinze Gorilla FC ibitego 3-1.

Nyuma y’amashusho yagiye hanze, twamenye ko akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA katangiye kuganira kuri aya magambo yatangaje na Banamwana Camarade, ndetse ashobora guhanwa akanacibwa Amande y’amafaranga. Ni amagambo bivugwa ko atashimishije abayobozi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ariko kandi yanatumijweho kugira ngo yisobanure ku bw’aya magambo yavuze.

Banamwana Camarade ni umwe mu batoza bakunda gutangaza amagambo akomeye cyane cyane ntabwo biba bisanzwe kuri we ku kuba yatangaza mu gihe agiye gukina n’ikipe itari ku rwego rwo hejuru ahubwo akunze ku bikora ku makipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports cyangwa Police FC.

Bugesera FC ikomeje kwitwara neza mu marushanwa yose hano mu Rwanda ibintu byatunguranye cyane. Muri Shampiyona iri ku mwanya wa 10 n’amanota 24, naho mu gikombe cy’Amahoro ifitanye umukino na Amagaju FC.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Camarade ari mu mazi abira nyuma yo gutangariza perezida wa Gorilla FC

Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade ashobora guhanwa nyuma yo gutangaza ko…

Leta ya Vatican yanze kwinjira muri gahunda y’amahoro ya Amerik

Vatican yatangaje ko itazajya mu rwego rwiswe “Board of Peace” rwashyizweho na…

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?