BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Byemejwe! Abagera ku 8 mu Itorero Inyamibwa baburiye mu Bufaransa

Byemejwe! Abagera ku 8 mu Itorero Inyamibwa baburiye mu Bufaransa

admin
Last updated: August 26, 2022 8:46 pm
admin
Share
SHARE

Ababyinnyi, abaririmbyi n’abavuza ingoma bagera ku 8 byemejwe ko batatahanye na bagenzi babo, bitabiriye ’Festival des cultures du monde’ mu Bufaransa.

Abagize Itorero Inyamibwa bagarutse mu Rwanda ni 9 gusa (Photo Igihe Twitter)

Munyaneza Landry Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, yabwiye UMUSEKE ko bagenzi babo 13 bagumye mu Bufaransa ariko muri bo hakaba hari abo byemejwe ko batorotse bagera ku munani.

Yagize ati “Twebwe twagarutse turi icyenda ariko tuza hari abandi bafite gahunda yo kuza kuko visa zabo zigifite igihe, basigaye bitemberera.”

Gusa, avuga ko ari ibyo kureba kuko muri bo hari abagiye batoroka n’abashobora kugaruka mu Rwanda.

Ati “Abatorotse twizeye ko bagiye ijana ku ijana ni nka barindwi cyangwa umunani, abahungu ni bo benshi kuko bababomo abaririmbyi n’ababyinnyi, ariko abakobwa ni babiri.”

Yavuze ko iyo Itorero rijyiye hanze baba baganiriye n’abarigize ko batazatoroka ariko bakagenda bakeka ko byabaho.

Uku gutotoka ngo hari ubwo bigira ingaruka ku Itorero iyo rigiye kongera gusaba visa zo kujya hanze.

Ikibazo cy’aba Banyarwanda baheze mu Bufaranga ngo cyamenyeshejwe Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Munyaneza avuga ko hari abatorotse festival barimo zirimbanyije, abandi bagenda ibirori bigeze ku musozo.

Festival ya mbere yari gutangira tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu, abagize Inyamibwa bageze mu Bufaransa kuri iriya tariki kuko bavuye mu Rwanda ku wa 29 z’ukwezi kwa gatandatu, 2022.

Ibirori bya mbere baserutsemo byabaye ku ya 01 z’ukwezi kwa karindwi 2022, ibya nyuma bitabiriye byabaye ku ya 21 z’ukwezi kwa munani, 2022 bucya abasigaye bagaruka mu Rwanda ku ya 22 z’ukwezi kwa munani.

Festivals zabereye ahantu hatandukanye harimo no mu mujyi wa Marseille.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
12 Comments
  • Ne says:
    August 27, 2022 at 5:00 am

    So what🤷‍♂️? Bagiye nyine bareke gushaka ubuzima se? Aba bana ntibanga igihugu ariko amahirwe aza rimwe; nimubashyire hasi mureke bishakire ifungo ejo baraba binjiye muri Diaspora, biteze imbere n’igihugu. Meddy na Ben bagiye bate? Iyi si inkuru yo kwandika mwibatangatanga; namwe mwagiye ntimwagaruka. Abagarutse nuko bafite aho bajya bariya ntaho. Mwibuke ko aba bana abenshi ni imfubyi, barangije kaminuza birirwa babyina kuko nta kdi kazi, namwe ngo bagaruke? Babura ubwenge

    Reply
    • mahame says:
      August 27, 2022 at 9:35 am

      Benshi bahungira muli Amerika n’i Burayi bashaka ubuzima bwiza.Nubwo babona Akazi n’Amafaranga,hari icyo badashobora kubona.Muli ayo mahanga,nabo bararwara,bagasaza ndetse bagapfa.Ni gute wabona umuti w’ibyo bibazo 3 biba hose ku isi?Nubwo benshi batabyitaho,Imana yatweretse uburyo twagira ubuzima bw’iteka,nta kurwara,gusaza cyangwa gupfa.Igitabo yaduhaye bible,cyerekana ko abantu bashaka Imana bashyizeho umwete,ntibibere mu by’isi gusa,Imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.

      Reply
  • emmy says:
    August 27, 2022 at 6:56 am

    nimubareke bishakire kashi kuko nanjy njyeze europe sinavayo ntararigwiza2

    Reply
  • emmy says:
    August 27, 2022 at 6:56 am

    nimubareke bishakire kashi kuko nanjy njyeze europe sinavayo ntararigwiza2

    Reply
  • Anonymous says:
    August 27, 2022 at 11:41 am

    Imana ibane nabo murugendo rwubuzima batangiye iyo mumahanga kd izabana nabo nkuko yarizlsanzwe ibikora nubundi ntawaruzi uko babayeho inaha rero nimureke gushishikazwa nuko bagiye kumera ubu bagize amahirwe.

    Reply
  • Ndengejeho Henry says:
    August 27, 2022 at 6:14 pm

    Mbona ikibazo twaagombye kwitaho atari abatorotse ariko twakwita kucyatumye batoroka. Urwanda ni igihugu tuvugako gitekanye kandi ntawe utoroka umutekano. Buri mwaka duhiga ibihugu byinshi mu gutera imbere yuko ibihugu byinshi by’Ubulayi bitarenza 3% mu mizamukire y’ubukungu nyamara twe ntitujya munsi ya 6%! Ntawe utoroka kubera ko ubukungu bwifashe neza. Uretse ibyo, ngo abanyarwanda barishimye, hari demokarasi, abaturage bavuga uko bashaka, ubutabera bukora neza … mbese ni amahoro. Ntawe uhunga umudendezo. None abo barahunga iki mu gihe isi yose yiteze ko tugiye kwakira impunzi ziva mu bulayi? Icyo nicyo dukwiye gukemura!

    Reply
    • Jk says:
      August 29, 2022 at 3:17 pm

      Harya iri torero si iryo abarokotse jenoside bagombye kuba bitaweho by,umwihariko?????!

      Reply
  • IBYISI NZABANDORA says:
    August 30, 2022 at 8:52 am

    Ndengejeho comment yawe igaragaza ko nta makuru ahagije ufite ku Rwanda cg se ukaba wirengagiza ukuri ukuzi neza. Rwanda ntabwo ruteye imbere nk’ibihugu by’i Burayi icyo turacyumvikanaho. Cyane rero ku bana bato nk’aba gutoroka ntabwo bivuze ko hari icyo bahunze ureste ko atari byiza. Murabizi abanya Afurika ukuntu barota u Burayi na Amerika. Biba biduhesheje isura mbi ariko nta kundi tuzi ko bazagaruka! Amahanga arahanda! Ubwo bari aho babahaye F ya mission bakabona babayeho neza bibwira ko bizakomeza. Nibagende bazagarukana ikimwaro. U Rwanda ni rwiza nibabishaka bazace kuri Ambassage izabacyura! Abantu baba hanze mwagombye kuba ari mwe mubona difference y’u Rwanda n’ibindi bihugu byibuze kuri point yo kwita ku benegihugu! Nimureke tujye tureka gutwarwa n’amarangamutima na obediences politiques zacu twemere ibikorwa neza. Leta y’u Rwanda yahaye agaciro umunyarwanda aho ari hose ku isi!

    Reply
    • Ndengejeho Henry says:
      August 30, 2022 at 7:53 pm

      Nzabsndora we! Ndakwumva n’ubwo wowe utumva igitekerezo cyanjye! Washatse kujyana ibintu muri politiki ariko njye siyo ndorewamo mbireberamo. Njye ikibaazo mfite ni ukumenya ukuri no kudashyigikira icyaba ari ikinyoma. Kuvuga ko Urwanda ari igihugu cyiza, nemeranjya nawe. Ariko ntabwo abahunga bahunga ubwiza bw’igihugu. Ngo hari difference hagati y’Urwanda n’ibihugu by’i Bulayi mu kwita ku baturage babyo. Yenda koko aha niho ruzingiye! Mperuts muri Scandinavia mu bihugu bya Norway na Finland aho nasanze koko umuturage yitaweho: Leta imenya ko buri muturage alya akalyama. Muri buri kagari hari umu “social worker” ubishinzwe kandi ubifitiye ingengo y’imari. Uwo niwe ukemura biriya bibazo Perezida wacu asanga mu ntara buri myaka 5! Ngaho aho ruzingiye. Iwacu inzego ntizikora, ubukene burahari n’ubwo tugerageza kubuhishira. Akarengane, ikimenyane, ikiboko n’ibindi bihora mu makuru nk’aho ari ibintu bisanzwe.. ngibyo ibyo abantu bahunga. Nushaka kunsubiza uzabanze kuby’ingendo muri Kigali no mu ntara, ukurikizeho ibibazo mu myigire y’urubyiruko. Urakoze!

      Reply

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?