BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

sam
Last updated: June 12, 2025 10:19 am
sam
Share
SHARE

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi ryikubiye imyanya yose yo mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki ya 5 Kamena 2025.

Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, CENI, ku wa 11 Kamena yagaragaje ko abakandida bose ba CNDD-FDD begukanye imyanya 100 bahataniraga n’abo mu yandi mashyaka ndetse n’abigenga mu ntara eshanu nshya z’u Burundi.

Abakandida bahataniraga imyanya 16 mu Ntara ya Buhumuza, 23 muri Bujumbura, 17 muri Burunga, 23 muri Butanyerera na 21 muri Gitega. Muri rusange, abatoye abakandida CNDD-FDD ni miliyoni 5,85, bangana na 96,51% by’abatoye bose.

Itegeko rigenga amatora mu Burundi riteganya ko kugira ngo ishyaka rigire urihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, riba risabwa byibuze amajwi 2%.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryagize amajwi menshi ni UPRONA yatowe n’abantu 80.639 bangana na 1,38%. Andi mashyaka yatowe n’abari hagati ya 0,58% na 0,01%.

Umukandida wigenga we asabwa amajwi 40% kugira ngo yinjire mu Nteko. Nta n’umwe wahiriwe n’aya matora kuko bigaragara ko abenshi bafite amajwi 0,01%.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi izaba igizwe n’abadepite 111. Abandi 11 barenga ku 100 batowe tariki ya 5 Kamena, bazaboneka hashingiwe ku ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo ndetse n’amoko.

Umuyobozi w’ishyaka UPRONA, Olivier Nkurunziza, yatangaje ko aya matora yagenze nabi kuko habayemo byinshi bitubahirije amategeko harimo iterabwoba urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye kuri CNDD-FDD rwashyize ku batora ndetse n’ubujura bw’amajwi.

Nkurunziza yasabye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi guha agaciro uburemere bw’ibyagenze nabi muri aya matora, hanyuma agafata ingamba zigamije kurengera demokarasi iri mu kaga.

Yagize ati “Kuri Perezida wa Repubulika, turamusaba gufata ingamba zihuse zo kurengera demokarasi iri mu kaga, ashingiye ku buryo amatora yagenze.”

Ishyaka UPRONA ryasabye ko mu Burundi haba ibiganiro bya politiki bigamije gushakira umuti amakimbirane ahari, hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha mu 2000.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu…

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umusifuzi uri mu bakiri bato  Kayitare David, ni we wahawe gusifura umukino…

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

Element uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, agiye guhurira na…

Imirimo y’ikibuga cy’indege cy’i Bruxelles yari yasubitswe yasubukuwe 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imirimo y'ikibuga cy'indege Ikibuga cya…

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora nyuma y’imyaka 11…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

RDC: Abanyamulenge bakoze imyiragambyo yo kwamagana Ingabo z’u Burundi

2 Min Read
Mu mahanga

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

1 Min Read
Mu mahanga

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

3 Min Read
Mu mahanga

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?