BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burundi: Bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira Perezida Ndayishimiye-AMAFOTO

Burundi: Bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira Perezida Ndayishimiye-AMAFOTO

admin
Last updated: September 26, 2022 1:50 pm
admin
Share
SHARE
Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryakoze imyigaragambyo yo gushyigikira umukuru w’igihugu Gen Ndayishimiye Evariste ku bikorwa by’ikirenga byo kohereza abasirikare b’u Burundi mu kugarura amahoro n’umutekano muri RD Congo.

Imbonerakure zivuga ko ziri ku murongo kandi zizagwa inyuma ya Perezida Ndayishimiye

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ibihumbi by’abaturage bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi bazindukiye mu mihanda mu Mujyi wa Bujumbura n’i Gitega ku murwa mukuru bavuga ko Gen Neva “ari impano idasanzwe bahawe n’Imana.”

Abarwanashyaka ba CNDD-FDD biganjemo urubyiruko ruzwi nk’Imbonerakure bagaragaje ko umwanzuro wo kohereza Ingabo z’u Burundi muri RD Congo ari igikorwa cy’ubutwari Perezida Ndayishimiye azibukirwaho.

Mu ndirimbo n’ibisingizo bavuze ko “Nta kindi kimuraje ishinga atari ukwita ku mibereho myiza y’abaturage b’u Burundi.”

Bati “Turamushyigikiye kuba yarirukanye abategetsi batuzuza inshingano zabo” bakinaga ku mubyimba abarimo Gen Allain Guillaume Bunyoni n’abandi  baherutse kwirukanwa ku myanya y’ubuyobozi.

Umunyamabanga w’ishyaka rya CNDD-FDD mu Mujyi wa Bujumbura, Didimond Mvukiye yavuze ko “Dushaka kugaragaza umunezero wacu kandi dushimira umukuru w’igihugu wavugutiye umuti ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli.”

Ku murwa mukuru w’u Burundi i Gitega naho habaye imyigaragambyo ishyigikiye Perezida Ndayishimiye bamusaba kuguma kuri vora !

Bagize bati “Général Ndayishimiye, guma kw’ivora, turi inyuma yawe,twamaganye abadashaka ko isukari iboneka, ibikomoka kuri peteroli, ibinyobwa na sima, tuzabemeza binjire mu ishyaka CNDD-FDD, tuzatsinda amatora yose.”

Anastaste Manirambona wahoze ari Colonel mu Gisirikare akaba ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’ikinyabupfura muri CNDD-FDD yashimiye Jenerali Neva kuba yarohereje ingabo zirwanira ku butaka muri Kivu y’Epfo kugira ngo irwanye imitwe yitwaje intwaro irwanya u Burundi.

Yavuze ko mu Burundi hubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu bitandukanye n’ibyo bashinjwa n’imiryango mpuzamahanga ngo “itifuza amahoro mu Burundi.”

Col Manirambona yategetse abarwanashyaka ba CNDD-FDD guhora“bakanuye amaso mu kwimakaza amahoro n’umutekano.”

Imyigaragambyo nk’iyi yari yarabaye itegeko mu mpera za buri cyumweru mu Mujyi wa Bujumbura no mu Ntara zitandukanye hagati ya 2016 na 2020.

Stade yari yakubise yuzuye


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?