BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Burera: Arakekwaho kwica nyirakuru wari ufite imyaka 88

Burera: Arakekwaho kwica nyirakuru wari ufite imyaka 88

admin
Last updated: October 5, 2022 2:00 pm
admin
Share
SHARE

Sematabaro uri mu kigero cy’imyaka 26 arakekwaho kwica nyirakuru Nyirarugero Anne Marie w’imyaka 88, amuziza imitungo.

Burera ni mu ibarritukura

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, bibera mu Murenge wa  Gahunga, Akagari ka Gisizi, Umudugudu wa Ruri , Akarere ka Burera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisiza,Nizeyimana Davide, yabwiye UMUSEKE ko ukekwa yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati “Byabaye nka saa moya n’igice, mpagera nka saa tatu. Ukekwa we ari mu baboko ya Polisi.”

Gitifu Nizeyimana avuga ko  asanzwe ari igihazi kuko yajyaga abuza umutekano abaturage. Avuga ko bikekwa kuba yamujijie imitungo.

Yagize ati “Ikibazo cyabayeho, uwo mugabo asanzwe agira ikibazo cyo kubuza umutekano. Kugeza ubwo n’umugore yari yaramutaye yarigendeye kubera inkoni, yigira iwabo.

Yarari ku musaba umurima kandi umukecuru ari mu cyiciro cya mbere, nta wo afite. Abo mu muryango bakamubwira ko nta bindi umukecuru afite, yashakaga kuba yazungura.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagaragaza ibibazo mbere y’uko hagaragara uhatakarizwa ubuzima.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage nu uko abaturage bafite Ibibazo nk’ibyo byo mu muryango bajya babigaragaza abaturage bakabafasha aho kugira ngo akibike ku mutima.”

UMUSEKE yamenye amakuru ko uwo mukecuru yishwe n’umwuzukuru we babanaga mu nzu,  gusa ikindi ni uko yari amaze umwaka afunzwe akekwaho kwangiza inzu ye no kumutemera urutoki, ariko aza gufungurwa nyuma yo kwirega no gusaba Imbabazi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Musanze gukorerwa isusuzuma.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?