BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Bumbogo : Abana bafite ubumuga bizihije Noheli basubizwamo ibyiringiro

Bumbogo : Abana bafite ubumuga bizihije Noheli basubizwamo ibyiringiro

admin
Last updated: December 27, 2022 10:58 am
admin
Share
SHARE

Imiryango 50 ifite abana bafite ubumuga yo  mu Mirenge ya Bumbogo na Nduba  mu Karere ka Gasabo,kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022, bifurijwe Noheli n’Umuryango wa Love with Actions, bibutswa ko ari abagaciro.

Abafite abana bafite ubumuga bahawe ubutumwa bubasubizamo imbaraga

Ibi birori byabereye  ku ishuri rifute umwihariko wo kwita ku bana bafite ubumuga, Good Shepherd Academy.”riherereye mu Murenge wa Bumbogo.

Nyiranshimiyimana Claudette  wo mu Murenge wa Bumbogo, afite umwana ufite ubumuga.

Uyu yavuze ko yishimiye ko umwana we yatekerejweho akizihiza noheli nk’abandi cyane ko hari ubwo yajyaga ahezwa yagiye kwifatanya  n’abandi mu miryango.

Yagize ati”Hari ibintu binejeje, ubu baranezerewe natwe turanezerewe cyane ko tuba twahuye dufite abana bafite ubumuga,turi abamama benshi.Nanjye nirekuye,ndanezerewe.”

Uyu akomeza agira ati”Mbere y’uko ntangira kwifatanya na Love with Actions byabaga bikonje,nta munezero.Kubera ko nabaga mfite umwana ufite ubumuga, nkaba ntajya no mu miryango, baranyanze, ngo nabyaye utuzuye, najyayo bakambwira ngo icyo cyana wacyizanye gukora iki,gisubizeyo ugaruke wenyine.Ukumva ufite ipfunwe ariko ubu bampesheje agaciro.”

 Nikuze Marie Claire utuye mu Murenge wa Nduba we avuga ko ari iby’ agaciro kunezeza umwana ufite ubumuga.

Ati” UYu muryango wadukoreye ibintu byiza  kuvuga ngo umwana n’umubyeyi baze aha.Ni ibintu bidushimisha cyane. Tutarahura n’uyu muryango urumva kwizihiza Noheli ntabwo byakundaga kubera ikibazo cy’amikoro, kumva ko nta hantu wamujyana.”

Uyu mubyeyi yishimira ko umwana we yongeye kwishimana n’abandi bahuje ikibazo cy’ubumuga, bikongera kumusubizamo ibyiringiro.

Umuyobozi w’Umuryango, Love with Actions,Kubwimana Gilbert,yavuze ari inshuro ya gatanu bifatanya n’abana bafite ubumuga kwizihiza noheli kandi yongera kubaremamo ibyiringiro.

Yagize ati”Iki gikorwa ni icy’agaciro kuko n’abo tugikorera ni ab’agaciro.Abana ni ab’agaciro mu gihe sosiyete iba ibona ko nta gaciro bafite, ari abana batitabwaho,ari abana badakurikiranywa, batagira ibyishimo.Ku munsi wa Noheli ni umunsi w’umuryango, ni umunsi baba basohokanye n’umuryango.Rero aba bana bafite  ntaw’ubibakorera bakagira n’ipfunwe ryo kubajyana hanze.Ariko twaravuze ko reka buri mwaka ba b’abana natwe tubaremere ibyishimo, tubazanire umunezero.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo,Kagaba John, yashimye igitekerezo cy’uyu muryango cyo kwifuriza abana bafite ubumuga Noheli, ashima uruhare rwawo mu kubaka igihugu.

Yagize ati”Iri shuri navuga ko ari umusingi  w’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage batuye aha.Iyo tubiyambaje mu bikorwa runaka, turafatanya, yukarushaho gutera iya mbere.”

Uyu muyobozi yongeye kwihanangiriza imiryango igiheza abafite ubumuga, abasaba kubitaho, bagafatwa kimwe n’abandi bose.

Mu kwizihiza uyu munsi wa Noheli, umuryango Love With ctions wahaye imiryango y’abana bafite ubumuga ibiribwa bitandukanye ndetse n’ibikoresho bifasha gusukura amazi(Filters) n’ibindi bitandukanye.

Abana bari bafite akanyamuneza ku maso kubera ibirori bidasanzwe bakorewe
IImiryango 50 yahawe ibiribwa  n’ibikoresho bibafasha gusukura amazi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • bwahika says:
    December 27, 2022 at 7:21 pm

    Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana,kititaye ku itegeko ryayo.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.

    Reply

Leave a Reply to bwahika Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?