BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Bitunguranye AFC/M23 itangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira 

Bitunguranye AFC/M23 itangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira 

admin
Last updated: December 16, 2025 6:49 am
admin
Share
SHARE

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko rifashe icyemezo cyo kuvana ku bushake ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko rikabikora aruko hoherejwe ingabo zitabogamye zizaba zishinzwe gucunga umutekano w’abaturage n’ibikorwaremezo by’ingenzi, zitari izoba basanzwe bahanganye muri iyi ntambara.

Kuva uyu mugi wafatwa n’izo nyeshyamba amahanga yarahagurutse avuga ko bidakwiye ko Ari ukwica agahenge kasinyiwe i Doha ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 15 Ukuboza 2025, rishyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, iri huriro ryavuze ko iki cyemezo kigamije kubaha ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kubaka icyizere no gushyigikira ibiganiro by’amahoro bikomeje, by’umwihariko ibiganiro bya Doha

Ni muri urwo rwego AFC/M23 yasobanuye ko icyemezo cyo kurekura uyu mujyi gishingiye ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by’amahoro bimaze kuba birimo ibya Doha na Washington.

Nubwo iri huriro rivuga ko hakomeje kubaho ibyo ryise ubushotoranyi n’ihohoterwa bikorwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, AFC/M23 yatangaje ko yahisemo kwikura muri Uvira mu rwego rwo guha amahirwe menshi ibiganiro by’amahoro no kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Icyakora, AFC/M23 yagaragaje impungenge ishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho ivuga ko ingamba zayo zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bagasubira kwigarurira uduce twari twarafashwe ndetse hakibasirwa abasivile bakekwagaho gushyigikira iri huriro.

Kubera izo mpamvu, AFC/M23 yasabye abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava. Izo ngamba zigomba kuba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.

Nubwo iri huriro rivuga ko iki cyemezo kigamije kugabanya umwuka mubi no gutuma amahoro agerwaho, ejo hazaza h’umutekano w’umujyi wa Uvira haracyari mu rujijo, bitewe n’uko uyu mwanzuro wo kuva muri Uvira uzashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku cyerekezo ibiganiro by’amahoro bizafata mu minsi iri imbere.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yamaganye gucece kw’amahanga arebere ubwicanyi bukorerwa abasivile

1 Min Read
Umutekano

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

2 Min Read
Umutekano

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?