BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Basketball: Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ryabonye ubuyobozi bushya

Basketball: Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ryabonye ubuyobozi bushya

admin
Last updated: November 29, 2022 12:41 pm
admin
Share
SHARE

Biciye mu matora yakozwe ku mugaragaro, Ishyirahamwe ry’Abasifuzi basifura umukino wa Basketball [ARAB], iri shyirahamwe rizayoborwa na Zigama Désire mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Zigama Désire yatorewe kuyobora ARAB kugeza mu 2025

Ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, habaye inama yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ba Basketball mu Rwanda [ARAB], yanabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya mu myaka itatu iri imbere.

Muri iyi nama habereyemo amatora yasize Zigama Désire agizwe perezida wa ARAB kugeza mu 2025, visi perezida wa Mbere yabaye Muhirwa Carlos, visi perezida wa Kabiri aba Kubwimana Sosthène.

Abandi batowe ni Muhire Guèvara wagizwe Umunyamabanga Mukuru, Barigira Ahmed Djibril agirwa umubitsi, Nduwayezu Bruno aba umujyanama mu bya Tekiniki, mu gihe Ndererimana Léa yatorewe kuba umujyanama mu by’amatageko.

Iyi komite nyobozi ije isimbura iyayoborwaga na Ahimana Straton, yari yagiyeho mu 2019. Zigama n’abo bazafatanya, bazatangira inshingano tariki 10 Ukuboza 2022.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?