BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Aston Villa yirukanye Steven Gerrard

Aston Villa yirukanye Steven Gerrard

admin
Last updated: October 21, 2022 7:29 am
admin
Share
SHARE

Nyuma yo gutsindwa na Fulham ibitego 3-0, ubuyobozi bwa Aston Villa bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Steven Gerrard.

Steven Gerrard yamaze kwirukanwa muri Aston Villa

Mu Ugushyingo 2021, nibwo ikipe ya Aston Villa yatangaje ko yamaze guha akazi Steven Gerrard nk’uwari uje gufasha iyi kipe kugaruka mu makipe atinyitse.

Ntabwo byagenze neza kuri uyu Mwongereza wagiriye ibihe byiza nk’umukinnyi muri Liverpool, ndetse byamuviriyemo kwirukanwa.

Ibicishije ku rubuga rw’ikipe, Aston Villa yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza.

Basoje bamwifuriza ishya n’ihirwe mu zindi nshingano nshya azajyamo kandi ikipe imishimira ubwitange yagize.

Gerrard yari yaje muri Aston Villa avuye muri Rangers yo muri Écosse, nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona.

Aston Villa iri ku mwanya wa 17 n’amanota icyenda mu mikino 11 imaze gukina.

Gerrard ntabwo yahiriwe muri Aston Villa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

El Ahli S.C Wad Madani yaritegerejwe mu Rwanda ntikije 

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yanze ubusabe bwa APR n’Amagaju ataranyuzwe n’imisifurire

2 Min Read
Imikino

Abakinnyi b’Amavubi bagiye kwishyurwa amadeni mbere yo guhura na Nigeria

2 Min Read
Imikino

APR Fc yongeye gutombora Pyramide Fc muri CAF Champions League

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?