Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga abato bo mu Irerero rya Dream Team Academy.
Kuri uyu wa Kane ni bwo AS Kigali yatangiye imyitozo itegura umwaka w’imikino 2025/2026. Abakinnyi bake b’ikipe n’abandi barimo abo yatijwe ndetse n’abashaka akazi, ni bo bakoze imyitozo ya mbere.
Iyi kipe yakoze impinduka mu batoza ba yo, izaba ifite umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma wasimbuye Nigirinshuti Benjamin utarongerewe amasezerano n’ikipe.
Djuma ni umutoza usanzwe uzwi mu gutoza abanyezamu kuko asanzwe afasha abato ba Dream Team Academy. Uretse abo bato kandi, yatoje abanyezamu ba Gicumbi FC na Esperance FC.
Ni umutoza ukiri muto ariko abamuzi neza bahamya ko azavamo umutoza mwiza w’abanyezamu mu myaka iri imbere