BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Arsenal yatangiye shampiyona itanga ubutumwa

Arsenal yatangiye shampiyona itanga ubutumwa

admin
Last updated: August 6, 2022 11:03 am
admin
Share
SHARE

Shampiyona y’u Bwongereza ikundwa na benshi ku Isi yaraye itangiye mu mwaka w’imikino wa 2022/23, aho Arsenal FC yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo igatsinda Crystal Palace ibitego 2-0.

Arsenal yatangiranye intsinzi

Ni umukino wabereye kuri Selhurst Park ku kibuga cya Crystal Palace, watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuwa 5 Kanama 2022.

Crystal Palace ni imwe mu makipe akunda kugora Arsenal ariko iri joro ntabwo yorohewe kuko abasore b’umutoza Mikel Arteta bitwaye neza muri uyu mukino bagakomereza ku ntsinzi bakuye mu mikino yo kwitegura.

Ku munota wa 20 nibwo hatewe koruneri ishyirwa ku mutwe na Oleksandr Zinchenko awuhereza Gabriel Martinelli, nawe ntiyazuyaza ahita aba umukinnyi utsinze igitego cya mbere muri Shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka wa 2022/23.

Crystal Palace itozwa na Patrick Vieira, yagerageje gusatirana imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ariko biba iby’ubusa kuko abasore ba Arsenal bari bahagaze neza mu bwugarizi.

Mu mpera z’umukino ku munota wa 85, Marc Guéhi wa Crystal Palace yitsinze igitego ku mupira watewe na Bukayo Saka, umusore uhanzwe amaso n’abafana ba Arsenal uyu mwaka.

Umukino warangiye Arsenal ifite ibitego bibiri ku busa.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2022 ni:

– Fulham vs Liverpool
– AFC Bournemouth vs Aston Villa
– Leeds United vs Wolverhampton Wanderers
– Newcastle United vs Nottingham Forest
– Tottenham Hotspur vs Southampton
– Everton vs Chelsea.

Ejo ku Cyumweru Leicester City izakina na Brentford, Manchester United ihure Brighton & Hove Albion, West Ham United ikine na Manchester City.

GabrielGMartinelli yatsinze igitego gitangiza Premier league
Gabriel Jesus yatanze ubutumwa ko azafasha Arsenal muri uyu mwaka
Bukayo Saka ahanzwe amaso muri uyu mwaka
Ramsdale yafashije Arsenal nk’ibisanzwe
Zinchenko yagoye cyane Jordan Ayew

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?