BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Arenga miliyoni 20 yavuye mu nama ya Rayon Sports

Arenga miliyoni 20 yavuye mu nama ya Rayon Sports

admin
Last updated: December 29, 2022 2:58 am
admin
Share
SHARE

Mu nama yo gushaka umuti w’ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports yahuje abavuga rikumvikana, hakusanyijwe amafaranga yo kugura abakinnyi arenga miliyoni 20 Frws.

Inama y’abavuga rikumvikana muri Rayon Sports yakusanyije arenga miliyoni 20 Frws

Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ibera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama yari iyobowe na perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle na bamwe bandi mu bagize Komite Nyobozi y’iyi kipe.

Abayitabiriye barimo Munyakazi Sadate wigeze kuyobora iyi kipe, Muhirwa Prosper, Hadji Kanyabugabo Muhamed n’abandi.

Yari igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byatumye iyi kipe isoza imikino ibanza ya shampiyona, iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 28.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko hahise hakusanywa amafaranga angana na miyoni 25 Frws zirimo icumi zatanzwe na Munyakazi Sadate.

Aya mafaranga yose ari gukusanywa, arimo agomba kuvamo ayo kongeramo abakinnyi bakenewe n’andi yo gukemura ibibazo by’amikoro bihari.

Mu gushaka imbaraga zizayifasha mu mikino yo kwishyura, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yahedeye kuri Hértier Nzinga-Luvumbu waherukaga gukinira iyi kipe.

Uyu munye-Congo, nta kipe yari afite nyuma yo kuva muri shampiyona yo muri Angola.

Hértier Nzinga-Luvumbu yagarutse i Kigali

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ibyisi says:
    December 29, 2022 at 10:20 am

    Sadate akaba umuntu w’umugabo cyane. Abamurwanyije ubwo yayoboraga Rayon Sport mujye mwigaya. Mwe mumariye iki ikipe? Sadate rwose agaragaza umutima wo gukunda ikipe kurusha benshi. Uwayezu Fidele warakoze kutagendera ku matiku ngo uheze abantu bashobora kugirira umumaro ikipe! Kuba abantu batumva ibintu kimwe ntibikwiye kubabuza gufasha ikipe bose bakunda. Aba Rayons mukomere kandi mwirinde amacakubiri naho ubundi ubushobozi bwo murabufite!

    Reply
  • Bendo 2 says:
    December 29, 2022 at 10:11 pm

    Uvoma mukiyaga avomera mugitebo aba aruhira ubusa rayon fc mubishanga! APR fc hejuru mubicu!!!

    Reply

Leave a Reply to Bendo 2 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?