Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.
Uyu mwuzure watewe n’umugezi wa Guadalupe wuzuye cyane mu gihe gito, uzamuka metero 7,9 mu isaha imwe gusa. Amazi yahise atangira gutwara inzu zitwarwa n’imodoka n’utubari turasenyuka.
Abashinzwe ubutabazi baracyashakisha abana bagera kuri 25 bari mu bakobwa 750 bitabiriye ibirori bya Camp Mystic, hafi y’Umujyi wa Kerrville, mu bilometero 104 uvuye i San Antonio mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Ibice bitandukanye byatangajwemo ibihe bidasanzwe, nyuma y’uko imihanda myinshi isenywe n’umwuzure n’imirongo ya telefone ikangirika burundu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, we yavuze ko ari ibyago “bitangaje” kandi “biteye ubwoba”, mu gihe Ibiro bya Perezida byasezeranyije gutanga ubufasha.