Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Kenya, kuri uyu wa 4Kamena 2025.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yahaye ikaze ndetse yifuriza imirimo myiza Ernest Rwamucyo n’abandi ba Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo muri kenya barimo Anthony Louis Kon wa Sudani y’Epfo, Peter Kakowou Lavahun wa Sierra Leone, Chiranjib Sarker wa Bangladesh, Erika Álvarez Rodríguez wa Dominican Republic ndetse na Kan Yaw Kiong wa Singapore.
Ernest Rwamucyo yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Loni kuva mu Ukwakira 2023 mbere y’uko asimburwa kuri uwo mwanya na Martin Ngoga.
Amb. Rwamucyo yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, ndetse yanaruhagarariye no mu bindi bihugu birimo Malaysia, Philippines na Thailand.