Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Umuhango wabereye mu Ngoro y’Umwami wa Eswatini, iherereye i Lozita, ku wa Kane, tariki 6 Ugushyingo 2025.
Umwami Mswati III na Col (Rtd) Ndamage banagiranye ibiganiro byibanze ku kongerera imbaraga umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Eswatini, ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.
Umwaka ushize, nibwo Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Eswatini byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane, arimo n’agena ko ibihugu byombi byakuraniyeho Visa ku bafite pasiporo z’abadipolomate ndetse n’iza serivisi.
Ni igikorwa cyabaye tariki 13 Kanama 2024, ubwo Perezida Kagame yakiraga Umwami Mswati III, muri Village Urugwiro.
Ubwami bwa Eswatini ni igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika, cyamenyekanye cyane ubwo cyitwaga Swaziland.
Gihana imbibi na Mozambique na Afurika y’Epfo, kikagira Abaturage barenga gato miliyoni imwe. Umusaruro Mbumbe wacyo ubarirwa muri miliyari 4,7$, mu gihe Nibura buri muturage yinjiza 3,986$ ku mwaka.
Iki gihugu kiyobowe n’Umwami Mswati III wimye ingoma mu 1986 afite imyaka 18.
