BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Amajyepfo: Abarenga 3000 bamaze igihe basaba Ubwenegihugu 

Amajyepfo: Abarenga 3000 bamaze igihe basaba Ubwenegihugu 

admin
Last updated: November 26, 2022 9:07 am
admin
Share
SHARE
Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bamaze imyaka 28 bandikira inzego ko bashaka ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude avuga ko agiye gukurikirana ikibazo cy’abaturage bakeneye ubwenegihugu

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri w’iyi Ntara Kayitesi Alice yavuze ko bafite abaturage barenga ibihumbi 3 bamaze imyaka basaba ubwenegihugu.

Guverineri Kayitesi yavuze ko abasaba guhabwa ubwenegihugu ari abanyarwanda bashakanye n’abarundikazi, n’Abarundi bashakanye n’Abanyarwandakazi bakeneye kugira uburenganzira kimwe n’abandi baturage bose.

Yavuze ko abo baturage biganje mu Karere ka Gasagara, Nyanza na Nyaruguru.

Cyakora Kayitesi avuga ko hari izindi nzego bagejejeho iki kibazo, bakaba bategereje ko aba baturage bazahabwa igisubizo.

Ati “Mu mbogamizi dufite Nyakubahwa Minisitiri harimo n’abo baturage bakeneye ubwenegihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerôme avuga ko abarenga 1000 bari i Gisagara bagorwa no kubona mituweli yo kwivuza kuko nta byangombwa bafite ababishinzwe bashingiraho  kugira ngo babahe ubwisungane.

Ati “Abenshi dufite ni abarundi bashatse bakaguma ku butaka bw’uRwanda tuzabafasha babone ubwenegihugu.”

Mayor Rutaburingoga yavuze ko hari inzira bigomba kunyuramo kugira ngo babone ubwenegihugu.

Ati “Twarangije kubabarura , igisigaye ni ugukomeza kuvugana n’inzego zibishinzwe.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko iki kibazo cy’abaturage batarahabwa ubwenegihugu aribwo akimenye.

Gusa yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo dosiye zabo zihute.

Ati “Tugiye kubikurikirana kugira ngo tumenye abakwiriye kuzibona n’abakeneye kubona ibyangombwa byo gutura hano mu Rwanda.”

Mu bindi bibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye inzego zitandukanye zo muri iyi Ntara kwita no gukemura ibibazo by’abaturage, badategereje ko Perezida wa Repubulika ariwe ubikemura.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abo Umutekano
Abayobozi b’amadini n’amatoorero mu Ntara y’Amajyepfo

MUHIZI ELISÉE  / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?