BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Alarm Ministries bakoze igitaramo kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye-AMAFOTO

Alarm Ministries bakoze igitaramo kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye-AMAFOTO

admin
Last updated: October 3, 2022 11:24 am
admin
Share
SHARE

Itsinda rikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana rya Alarm Ministries riri no mu yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, ryishimiwe cyane mu gitaramo cyahuruje imbaga mu mpera z’iki cyumweru.

Itsinda rya Alarm Ministries ryari ryabukereye muri iki gitaramo

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022. Ibi birori byitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunzi b’iri tsinda cyiswe “Alarm Sound.”

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali cyayobowe na Rev.Alain Numa ndetse kiririmbwamo n’iri tsinda gusa.

Mu myambaro myiza y’urwererane, Alarm Ministries ntiyategereje ko ihema rya Camp Kigali ryuzura neza, bitewe n’akavura kabanje kubakanga, batangiye kuririmba ahagana isaa 17 zirengaho iminota mike.

Baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zirimo izo abantu bakunze mu gihe cya mbere, ndetse bakajya bananyuzamo bakaganiriza abari baje kubashyigikira muri iki gitaramo.

Umuyobozi wa Alarm Ministries, yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko bashimishijwe nabo, ashimira Wilson Mugema umuyobozi wa Sensitive LTD, kompanyi yabateguriye iki gitaramo, ndetse anashimira n’abandi baririmbyi bakitabiriye.

Ahagana ku i saa mbili (20h10) abaririmbyi ba Alarm Ministries bagarutse ku rubyiniriro mu myambaro itandukanye n’iyo bari bambaye. Bashimishije abantu mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo ‘Hashimwe izina, Mungu ni Yule Yule ndetse n’izindi zitandukanye.

Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuraperi Riderman, Anita Pendo, Patient Bizimana ndetse na Bosco Nshuti nawe uri gutegura ikindi mu mpera z’Ukwakira.

Sensitive Ltd ikorana n’abahanzi batandukanye ndetse n’amatsinda, dore ko baherutse gutegurira igitaramo Prosper Nkomezi aherutse gukorera muri Kenya.

Byari ibicika muri iki gitaramo
Umuraperi Riderman n’umuramyi Patient Bizimana bari bizihiwe
Basimbutse bajya mu bicu
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Dj Anita Pendo yitabiriye iki gitaramo


MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

Ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni 500$ cyangwa arenga…

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko itigeze ihagarika amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?