BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Feb 26, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

admin
Last updated: February 26, 2026 8:18 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano yari amazemo imyaka icyenda.

Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse kuba yari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro KC2.

Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere ‘Development Studies’.

Yinjiye mu itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.

Mu mpera z’umwaka wa 2016, Gloria Mukamabano yerekeje kuri RBA.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukamabano yavuze ko gusezera kuri RBA byaturutse ku cyerekezo gishya agiye kuganamo.

Ati “Nta kindi kibazo cyabaye, ni icyerekezo gishya nafashe mu buzima bwanjye. Umuntu aba afite byinshi yize rero hari igihe biba ngombwa ko umuntu ahindura icyerekezo ariko nta kindi kibyihishe inyuma rwose ni ibisanzwe.”

Yagaragaje ko kuri ubu agiye gukora ibindi bitajyanye n’itangazamakuru nubwo yirinze kuvuga imirimo mishya ashobora kwerekezamo.

Yashimangiye ko mu myaka icyenda yari amaze muri RBA yahungukiye byinshi ndetse ko ashima amahirwe yahawe yo gukorera igihugu binyuze mu itangazamakuru.

Ati “RBA nayigiyemo byinshi. Nagezemo ndi umunyamakuru ariko umuntu agenda yaguka. Ndashima amahirwe nahawe yo gukorera iki gihugu binyuze muri RBA. Nagiye nkurira mu kazi ngera aho nyobora ishami ryayo ry’imyidagaduro KC2, byaje kubera ko ari icyizere umuntu baba bamubonamo.”

Yagaragaje ko ibihe atazibagirwa ari ubwo mu 2019 yagiraga amahirwe yo kwakira Umukuru w’Igihugu mu kiganiro ari kumwe na Jean Pierre Kagabo.

Ati “Ni ikintu gikomeye nzahora nkumbura.”

Gloria Mukamabano ni umubyeyi w’abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

Uretse itangazamakuru, Mukamabano yanabaye umuhanzi w’indirimbo, ariko ni umwuga atakomeje kuko yahisemo gushyira imbaraga mu itangazamakuru.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano…

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya…

Kenya yafunze ukekwaho kujyana abaturage bayo kurwanira u Burusiya

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya, zataye muri yombi umugabo ukekwaho kohereza abanyakenya 25…

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone…

Trump yasabye Netflix kwirukana umwe mu bayobozi bayo, imutera utwatsi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubuyobozi bwa Netflix imaze…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

2 Min Read
Mu Rwanda

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’Itumanaho yahakanye ibya ‘Monetisation’

1 Min Read
Mu Rwanda

Kigali : Polisi yiyemeje gufata abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje kwiyongera mu Gitega

1 Min Read
Mu Rwanda

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?