BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Akanyamuneza kuri Chriss Eazy wegukanye ibihembo muri Kiss Summer Awards

Akanyamuneza kuri Chriss Eazy wegukanye ibihembo muri Kiss Summer Awards

admin
Last updated: November 1, 2022 9:27 am
admin
Share
SHARE
Umuhanzi Chris Eazy yashimye Imana nyuma yo kwegukana ibihembo bitegurwa na Radio Kiss Fm nyuma yo kwegukana igikombe cya  ‘Best Summer Song’ n’igikombe cya ‘Best New Artist’.
Chriss Eazy atewe ishema n’ibihembo yegukanye

Igihembo cya ‘Best New Artist cyatumye agirwa ‘Brand Ambassador’ wa sosiyete EngenEcodrive.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege “kuko ni ikintu abahanzi benshi bahuriyeho.”

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’urubyiruko yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.

Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki, anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.

Yanegukanye igikombe cya ‘Best Summer Song’ yakomeje kuza imbere mu matora mubahanzi benshi bahatanaga.

Chriss usanzwe ukora ama video yindirimbo ziwe ndetse agakora n’indirimbo z’abahanzi batandukanye, akorana n’abarimo Sam Switch ufata amashusho, Hussein Traole, Young C Designer umwambika n’abandi.

Kuva yatangira gufashwa na Junior Giti, Chriss Eazy amaze gusohora indirimbo nyinshi harimo ‘Fasta’, ‘Amashu’, ‘Inana’ yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka n’izindi zitandukanye.

Uyu musore si izina rishya mu matwi ya benshi. Muri Mata 2020, yashyiditse n’umuhanzi Sat-B wo mu Burundi amushinja kwigana indirimbo ye yise ‘Ese urabizi’ nta burenganzira yamuhaye. Muri Nzeri 2020, bombi bariyunze.

Chriss yegukanye irushanwa rya Talent Zone 2016 ndetse n’irya Europe HiHop Fest 2019. Uyu musore yize gutunganya amashusho akorana n’abahanzi batandukanye muri iki gihe.
Ni we utunganya amashusho y’indirimbo za Vestine na Dorcas zirimo nka ‘Ibuye’, ‘Nahawe ijambo’, ‘Adonaii’ n’izindi z’aba bana babakobwa.
Chriss Eazy uri mubakunzwe mu rubyiruko yashimye abamuba hafi bose
Producer Element ari mu begukanye ibihembo muri Kiss Summer Awards

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?