BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/M23 yemeje ko yafashe umujyi wa Uvira  

AFC/M23 yemeje ko yafashe umujyi wa Uvira  

admin
Last updated: December 10, 2025 1:12 pm
admin
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa bureba abantu bose bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025.

Kanyuka yavuze ko mu gihe kirenga amezi atatu, AFC/M23 yamaganye imvugo zibiba urwango, ibitero byibasira Abanye-Congo bazira isura yabo n’ubwicanyi ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo Abarundi.

Yagize ati “Uyu munsi ikibazo cyakuweho, kandi turemeza ko umujyi wa Uvira wabohowe. Turasaba abaturage bagenzi bacu gusubukura ibikorwa byabo batekanye: AFC/M23 irahari kugira ngo ibarinde.”

Amakuru y’uko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira yatangiye kumenyekana ku mugoroba wo ku wa 9 Ukuboza. Ingabo nyinshi za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR byari byamaze guhunga.

Hari abaturage bahunze ubugizi bwa nabi bw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ubwo ryagenzuraga umujyi wa Uvira. AFC/M23 yabasabye gutaha, ibizeza ko nta kizongera kubahungabanya.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

RDC: Amashuri 65 yo mu ntara ya Kwilu yafunze imiryango kubera umutekano muke

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

2 Min Read
Umutekano

Wazalendo bateze igico abarwanyi ba AFC/M23 muri Pariki ya Virunga

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatangiye gukoresha abasirikare bo mu mazi ku rugamba

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?