Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye gukoresha ubwato bw’intambara ku rugamba bahanganyemo n’Ingabo za Leta na Wazalendo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 21 Ukuboza 2025, Ingabo za RDC na Wazalendo zagabye igitero gikomeye ku birindiro bya AFC/M23 mu gace ka Bangwi gaherereye muri teritwari ya Fizi, bishaka kugasubiramo.
Uwo munsi, AFC/M23 yahanganye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, irisubiza inyuma. Icyakoze abaturage benshi bahiye ubwoba, bafata icyemezo cyo guhungira mu tundi duce dutekanye turimo Swima na Mboko.
Tariki ya 22 Ukuboza, Ingabo za RDC na Wazalendo na bwo bagabye igitero muri santere ya Makabola igenzurwa na AFC/M23 kuva mu byumweru hafi bibiri bishize, ariko na bwo binanirwa kuyikura mu byimbo.
Uwo munsi ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 bari gukoresha ubwato bw’intambara mu Kiyaga cya Tanganyika batangiye kurasa ku ngabo za RDC na Wazalendo byari byagabye igitero, bisubira inyuma.Umwe mu babibonye yagize ati “Nyuma y’ibi bisasu, twabonye abasirikare ba FARDC bava ku rugamba berekeza muri Mboko. Iki kibazo cyaciye igikuba mu baturage, bituma bongera guhunga.”
Imirwano yabaye muri uyu mwaka yagaragaje ko AFC/M23 ifite ibikoresho bihambaye. Ibyinshi muri byo birimo indege, drones z’intambara n’imbunda ziremereye zirasa kure yazambuye ingabo za RDC, mu gihe yafataga Umujyi wa Goma.
Intwaro nyinshi zikomeye AFC/M23 yazikoresheje mu rugamba rwabereye mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biri mu kibaya cya Rusizi. Leta ya RDC yemeje ko ingabo zayo zarashweho na drones z’intambara n’imbunda ziremereye.
AFC/M23 itangiye gukoresha ubwato bw’intambara mu gihe igenzura ibice bikoze ku Kiyaga cya Tanganyika gifite igice kinini kigenzurwa n’ingabo bihanganye zirimo iza RDC n’iz’u Burundi.
