BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/M23 yatangiye gukoresha abasirikare bo mu mazi ku rugamba

AFC/M23 yatangiye gukoresha abasirikare bo mu mazi ku rugamba

admin
Last updated: December 23, 2025 9:29 am
admin
Share
SHARE

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye gukoresha ubwato bw’intambara ku rugamba bahanganyemo n’Ingabo za Leta na Wazalendo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Tariki ya 21 Ukuboza 2025, Ingabo za RDC na Wazalendo zagabye igitero gikomeye ku birindiro bya AFC/M23 mu gace ka Bangwi gaherereye muri teritwari ya Fizi, bishaka kugasubiramo.

Uwo munsi, AFC/M23 yahanganye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, irisubiza inyuma. Icyakoze abaturage benshi bahiye ubwoba, bafata icyemezo cyo guhungira mu tundi duce dutekanye turimo Swima na Mboko.

Tariki ya 22 Ukuboza, Ingabo za RDC na Wazalendo na bwo bagabye igitero muri santere ya Makabola igenzurwa na AFC/M23 kuva mu byumweru hafi bibiri bishize, ariko na bwo binanirwa kuyikura mu byimbo.

Uwo munsi ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 bari gukoresha ubwato bw’intambara mu Kiyaga cya Tanganyika batangiye kurasa ku ngabo za RDC na Wazalendo byari byagabye igitero, bisubira inyuma.Umwe mu babibonye yagize ati “Nyuma y’ibi bisasu, twabonye abasirikare ba FARDC bava ku rugamba berekeza muri Mboko. Iki kibazo cyaciye igikuba mu baturage, bituma bongera guhunga.”

Imirwano yabaye muri uyu mwaka yagaragaje ko AFC/M23 ifite ibikoresho bihambaye. Ibyinshi muri byo birimo indege, drones z’intambara n’imbunda ziremereye zirasa kure yazambuye ingabo za RDC, mu gihe yafataga Umujyi wa Goma.

Intwaro nyinshi zikomeye AFC/M23 yazikoresheje mu rugamba rwabereye mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biri mu kibaya cya Rusizi. Leta ya RDC yemeje ko ingabo zayo zarashweho na drones z’intambara n’imbunda ziremereye.

AFC/M23 itangiye gukoresha ubwato bw’intambara mu gihe igenzura ibice bikoze ku Kiyaga cya Tanganyika gifite igice kinini kigenzurwa n’ingabo bihanganye zirimo iza RDC n’iz’u Burundi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

RDC: Amashuri 65 yo mu ntara ya Kwilu yafunze imiryango kubera umutekano muke

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

2 Min Read
Umutekano

Wazalendo bateze igico abarwanyi ba AFC/M23 muri Pariki ya Virunga

1 Min Read
Umutekano

RDC yongereye ingabo mu nkengero z’Umujyi wa Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?