BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

admin
Last updated: December 26, 2025 4:17 pm
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu ingabo za AFC/M23 zahanuye indege y’intambara ya Sukhoi-25 y’ihuriro ry’ingabo za Repuburika iharanira demokarasi ya Congo .

Iyi ndege yari yakomeje kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba bayihanurira mu kirere cyo ku cyambu cya Kalundu mu nkengero z’umujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kuva mu gitondo cy’uyu munsi, FARDC ifatanyije n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byagabye ibitero bikomeye ku barwanyi ba AFC/M23, byifashishije indege zirimo izitagira abapilote n’imbunda ziremereye.

Abarwanyi ba AFC/M23 bagabweho ibi bitero nyuma yo kuva muri santere ya Makobola ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukuboza. Ingabo za RDC na Wazalendo byahise bijya kuhagenzura nk’uko abaturage baho babyemeza.

Ingabo za RDC zagabye igitero ku cyambu cya Kalundu kiri ku kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw’umujyi wa Uvira, abo bivugwa ko ubwato bubiri bwa AFC/M23 bwarashwe, abarwanyi bari baburimo bahasiga ubuzima.

Drones z’intambara z’ingabo za RDC kandi zarashe ibigo bya AFC/M23 birimo icya Kala muri teritwari ya Uvira, ahahoze ikigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Sukhoi-25 yarasiwe mu kirere cya Kalundu yari imaze kurasa inshuro eshatu mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu gitondo. Bivugwa ko abantu babiri bari bayirimo baguye muri Tanganyika, barapfa.

Andi makuru yemeza ko iyi ndege ari yo ingabo za RDC zifashishaga mu bitero zimaze iminsi zigaba mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri komini ya Minembwe no ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho.

Iyi ni indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 igisirikare cya RDC gihombye. Iya mbere cyayambuwe n’abarwanyi ba AFC/M23 ubwo bafataga umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho mu mpera za Mutarama 2025.

Tariki ya 6 Ukuboza, mu kiyaga cya Tanganyika havuye indi ndege kajugujugu yarimo abacancuro b’abazungu, umwe arapfa. Twirwaneho yasobanuye ko ari yo yayirashe kubera ko yari ikomeje kurasa abasivili.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yamaganye gucece kw’amahanga arebere ubwicanyi bukorerwa abasivile

1 Min Read
Umutekano

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

2 Min Read
Umutekano

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?