BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

admin
Last updated: December 26, 2025 4:17 pm
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu ingabo za AFC/M23 zahanuye indege y’intambara ya Sukhoi-25 y’ihuriro ry’ingabo za Repuburika iharanira demokarasi ya Congo .

Iyi ndege yari yakomeje kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba bayihanurira mu kirere cyo ku cyambu cya Kalundu mu nkengero z’umujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kuva mu gitondo cy’uyu munsi, FARDC ifatanyije n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byagabye ibitero bikomeye ku barwanyi ba AFC/M23, byifashishije indege zirimo izitagira abapilote n’imbunda ziremereye.

Abarwanyi ba AFC/M23 bagabweho ibi bitero nyuma yo kuva muri santere ya Makobola ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukuboza. Ingabo za RDC na Wazalendo byahise bijya kuhagenzura nk’uko abaturage baho babyemeza.

Ingabo za RDC zagabye igitero ku cyambu cya Kalundu kiri ku kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw’umujyi wa Uvira, abo bivugwa ko ubwato bubiri bwa AFC/M23 bwarashwe, abarwanyi bari baburimo bahasiga ubuzima.

Drones z’intambara z’ingabo za RDC kandi zarashe ibigo bya AFC/M23 birimo icya Kala muri teritwari ya Uvira, ahahoze ikigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Sukhoi-25 yarasiwe mu kirere cya Kalundu yari imaze kurasa inshuro eshatu mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu gitondo. Bivugwa ko abantu babiri bari bayirimo baguye muri Tanganyika, barapfa.

Andi makuru yemeza ko iyi ndege ari yo ingabo za RDC zifashishaga mu bitero zimaze iminsi zigaba mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri komini ya Minembwe no ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho.

Iyi ni indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 igisirikare cya RDC gihombye. Iya mbere cyayambuwe n’abarwanyi ba AFC/M23 ubwo bafataga umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho mu mpera za Mutarama 2025.

Tariki ya 6 Ukuboza, mu kiyaga cya Tanganyika havuye indi ndege kajugujugu yarimo abacancuro b’abazungu, umwe arapfa. Twirwaneho yasobanuye ko ari yo yayirashe kubera ko yari ikomeje kurasa abasivili.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

RDC: Amashuri 65 yo mu ntara ya Kwilu yafunze imiryango kubera umutekano muke

2 Min Read
Umutekano

Wazalendo bateze igico abarwanyi ba AFC/M23 muri Pariki ya Virunga

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatangiye gukoresha abasirikare bo mu mazi ku rugamba

2 Min Read
Umutekano

RDC yongereye ingabo mu nkengero z’Umujyi wa Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?