Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaganye guceceka kw’umuryango mpuzamahanga mu gihe ingabo za Leta zikomeje kwica abasivili mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, byishe abantu benshi muri Komini Minembwe, Mikenge, Karingi no mu bindi bice byo mu misozi miremire.
Kanyuka yagize ati “Ibi bikorwa bitihanganirwa by’ubugome bikorerwa inyokomuntu, bikorwa mu guceceka guteye ubwoba kandi kudakwiye kw’abakora mu rwego rw’ubutabazi, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’inzego zifite imbaraga za dipolomasi.”
Yagaragaje ko ibi bikorwa byibasira cyane cyane abagore, abana n’abari mu zabukuru, bigakorwa bigamije kurimbura benshi, ariko ko umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka kandi bigaragara neza ko birenga ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.
AFC/M23 yagaragarije umuryango mpuzamahanga ko mu buryo bweruye, Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar, no ku yindi myanzuro y’amahoro yafatiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri huriro ryagaragaje ko imyitwarire gashozantambara ya Leta ya RDC ishobora gusubiza inyuma intambwe zatewe, zitezweho gufasha igihugu kubona amahoro arambye.
